Inferno Lounge isanzwe itegura ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ndetse iri no muri tumwe mu tubyiniro dukomeye mu mujyi wa kigali yabateguriye irushanwa ry’umukino wa Billard mu rwego rwo gukomeza gukundisha abanyarwanda uwo mukino.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba Ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 aho abahanga muri uyu mukino bazahatanira muri inferno Louge bar iherereye i Remera hafi ya station nshya ya Rubis mu igorofa nshya ihari .
Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa.
Uyu mukino ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ariko ugasanga bamwe bumva ko ari uwo kwidagadura cyane ku bantu baba bagiye gusoma ako gacupa mu kabari.
Vj Mupenzi uzwi cyane mu kuvanga umuziki hano mu Rwanda ari nawe wateguye iki gikorwa yatangarije AHUPA Radio koko iri rushanwa rizafasha abakinnyi kwitwara neza muri uyu mukino no kuzamura urwego rwabo rw’imikinire.
Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere. Uzegukana umwanya wa mbere azahabwa ibihumbi 200, Uwa kabiri ahabwe ibihumbi 100, Naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi 50 frw.
Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa inkumi bagomba kwiyandikisha bakishyura Frw 20 000 binyuze kuri numero 0788890218