SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Maj. Peter CIRIMWAMI yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Maj. Peter CIRIMWAMI yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru
Andi makuru

Gen Maj. Peter CIRIMWAMI yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/19 at 1:49 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Kuri wa Kabiri nibwo Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Congo Kinshasa yeretse abaturage ba Kivu ya Ruguru Guverineri mushya ugiye kubayobora gisirikare.

Ni Gen Maj. Peter CIRIMWAMI uherutse kugenwa na Perezida Felix Tshisekedi ngo abe ari we uyobora Kivu ya Ruguru n’ibikorwa bya gisirikare muri iyo ntara.

Gen Maj. Nduru Ychaligon yasabye abaturage kubaha umuyobozi mushya wabo, bagafatanya guhanga n’umwanzi “uri mu marembo yabo”.

Tariki 17 Nzeri, 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen Major Cirimwami ngo asimbure Lt.Gen Ndima Constant.

Uyu yahamagajwe i Kinshasa nyuma y’uko i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye, yaje kuburizwamo n’umutwe w’ingabo zidasanzwe ikagwamo abarenga 40 ariko iyi mibare ntivugwaho rumwe.

Ibinyamakuru muri RDC bivuga ko Jenerali Cirimwami ari umusirikare ukomoka mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bwoko bw’Abashi, wamaze igihe kinini akorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Cirimwami yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mata (4) 2022 ubwo yagirwaga umukuru w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu na Ruguru bizwi nka Sokola II.

– Advertisement –

Hari hashize igihe gito imirwano y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 yubuye.

Itangazo rya ministeri y’ingabo rimushyira muri uwo mwanya icyo gihe ryashinje uwo yasimbuye – Brigadier Général Évariste Mwehu Lungu – kunanirwa guhashya M23.

Cirimwami amaze gufata izo nshingano, byagiye bivugwa n’ibinyamakuru ko ubwe yajyaga ku rugamba kuyobora ingabo zirwana na M23 aho rwari ruhinanye muri teritwari ya Rutshuru.

Mu mirwano ikomeye yo muri Kamena(6) 2022, inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda ziwirukanamo ingabo za leta.

Itangazo rya minisiteri y’ingabo za DR Congo muri iyo minsi ryamenyesheje ko bapfushije Major Eric Kiraku Mwisa wari ushinzwe umutekano bwite wa Gen Cirimwami wari ukuriye ingabo ziri kuri uru rugamba.

Nyuma y’aha, ubutegetsi bwa DR Congo bwahamagaje Cirimwami i Kinshasa kubera uko kunanirwa, mu kwezi kwa Nyakanga(7) uwo mwaka yahise agirwa komanda w’akarere ka gisirikare ka Ituri.

Cirimwami agiye kuyobora iyi ntara mu gihe ubu hari agahenge kamaze amezi arenga atandatu hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta, nubwo abasesenguzi bamwe bavuga ko ikibazo kitararangira.

Arayobora intara kandi aho abarenga 30% by’abayituye bavuye mu byabo bahunga ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba, mu gihe kandi bitegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul September 19, 2023 September 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere

February 6, 2023
Andi makuru

DR Congo :abarenga 50 baguye mu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu

October 3, 2024
Andi makuru

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADc yashyizeho abahoze ari abakuru b’ibihugu nk’abahuza bashya

March 25, 2025
Andi makuru

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

May 30, 2025
Imyidagaduro

Orchestre Impala n’abakunzi bayo basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

May 14, 2024
Andi makuru

La Creola Restaurant & Lounge irashimira abakiliya bayigannye mu minsi mikuru

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?