Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023, RIB yemeje itabwa muri yombi rya Prof Harelimana Jean Bosco wigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).
Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Amakuru y’itabwa muri yombi yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry.
Gusa itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryari ryatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu munsi tariki 15 Nzeri 2023.