SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi
Iyobokamana

Dana Morey, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera gutaramira Abarundi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/08 at 6:01 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Mu gihugu cy’i Burundi hategerejwe ibitaramo bikomeye birimo icyo Theo Bosebabireba na Rose Muhando bagiye kongera kuhakorera nyuma yo kuhandikira amateka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Light to the Nations iherutse gukorera mu Rwanda ibiterane bikomeye, byaririmbyemo Theo Bosebabireba na Rose Muhando bigatangirwamo moto, inka, televiziyo n’ibindi, igiye gusubira Burundi aho n’ubundi yakoreye igiterane cy’amateka mu ntangiriro za 2023, kitabiriwe n’abarenga ibihmbi 40.

Iki giterane cyari cyiswe “Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura”, cyabereye i Ngozi kuri Stade Agasaka tariki 24-26 Werurwe 2023. Cyateguwe na Ev. Dana Morey binyuze muri “A Light to the Nations (aLn)” abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Ni mu gihe muri Afrika, aLn iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime usanzwe ari umushumba wa Revival Palace Church muri Bugesera.

Ibiterane byo mu Rwanda byiswe “Ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro”, byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere tubiri; muri Nyagatare cyabaye tariki 7-9 Nyakanga 2023, naho mu Karere ka Bugesera kiba tariki 14-16 Nyakanga 2023. Byaritabiriwe ku rwego rwo hejuru, bihembura benshi mu buryo bw’Umwuka ndetse bihindura ubuzima bwa benshi.

Kuri ubu aLn igiye gusubira i Burundi mu biterane bikomeye byiswe “Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura”.
Igiterane cya mbere kizabera i Kayanza kuri stade Gatwaro tarik 5-8 Ukwakira 2023. Ikindi giterane kizabera i Muyinga kuri stade Mukoni tariki 13-15 Ukwakira 2023.

Nk’uko basanzwe babikora mu biterane byose bategura, no muri ibi bigiye kubera i Burundi bizatangirwamo impano zirimo inka, moto, amagare n’ibindi.

Mbere y’uko ibi biterane by’i Burundi biba, itsinda rya A Light to The Nations rirangajwe imbere na Rev Baho Isaie rimaze amezi muri iki gihugu mu myiteguro y’ibi biterane.

Mu byo bari gukora muri iyi minsi harimo gushishikariza Abarundi kuzitabira ku bwinshi ibi biterane aho babikora binyuze mu ivugabtumwa ryo ku muhanda, iry’inzu ku yindi, bakanasura insengero zitandukanye, bagakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura ibigo by’amashuri no guha impano abanyeshuri, n’ibindi.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, abapasiteri bo matorero atandukanye mu Burundi, bahagurukiye gufasha aLn mu gutegura ibi biterane bimaze kuba ubukombe binyuze mu gufasha abantu mu buryo bw’Umwuka no mu buryo bw’umubiri kubera impano zihatangirwa n’ibikorwa remezo bikorerwa mu gace ibi biterane biberamo.

Ev. Dr. Dana Morey ukora ibi biterane byirahirwa na benshi, ni umuvugabutumwa w’umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations”. Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul September 8, 2023 September 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Maj Gen Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Ingabo z’u Rwanza ziri muri Minusca

August 5, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bitabiriye F1 ya Qatar GP

December 2, 2024
Imyidagaduro

Igitaramo icyumba cya Rap cyasubitwe ku munota wa nyuma kubera imvura yaguye muri Kigali

December 27, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiye uko yanditswe mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2023

January 11, 2024
Imikino

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball, yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi!

November 15, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

March 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?