Ikipe ya APR BBC yongeye gutsinda REG BBC mu mukino wa gatatu wa kamarampaka, iba imikino 3 yikurikiranya REG BBC idakoramo.
Umukino watangiye abakinnyi ba APR BBC ubona ko baje bashaka gukomeza gutsinda, babifashijwemo n’umusore Ntore Habimana, byaje kubahira, agace ka mbere karangira bafite amanota 24 kuri 14 ya REG BBC harimo 10 y’uyu musore.
Agace ka kabiri katangiye abasore ba REG BBC nabo bashaka kwerekana ko bashoboye ari nako bakoresha aba APR BBC amakosa menshi kuko bujuje amakosa hakiri kare cyane agace ka kabiri karangiye APR BBC ikiyoboye n’amanota 44 kuri 41 ya REG BBC.
Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi bagatsinda bagendana ubona rwose bakaniranye. Adonis wa REG BBC yagoye cyane abasore ba APR BBC, ukabona ko akora itandukaniro cyane. Agace ka gatatu karangiye APR BBC iyoboye ku manota 64 kuri 60 ya REG BBC.
Agace ka kane REG BBC yaje ishaka kugabanya ikinyuranyo mu minota ya mbere birayikundira uko iminota yicumaga niko APR BBC yanyuzagamo ikongera igasa nk’ikangutse.
Ku bunararibonye bw’abakinnyi ba APR BBC nka Williams ndetse na Axel Mpoyo baje gukora ikinyuranyo birangira ikipe ya APR BBC itsinze amanota 80 kuri 75 ya REG BBC.
Ntabwo ari uyu mukino wabaye gusa kuko mu bakobwa bo bakinaga umukino wa mbere muri Betpawa Playoffs 2023 REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 87 kuri 86. Indi mikino izaba kuri uyu wa Gatanu muri, ibere muri BK Arena.