Ali Bongo Ondimba uherutse guhirikwa ku buyobozi bwa Gabon, yarekuwe avanwa mu nzu yari afungiyemo yemererwa gusohoka igihugu akajya kwivuza.
Bongo wahiritswe ku butegetsi muri coup d’état yabaye ku wa 30 Kanama 2023, yakuwe ku butegetsi nyuma y’aho bitangajwe ko ari we watsinze amatora aherutse.
Umuvugizi w’Igisirikare cyamukuye ku Butegetsi, Colonel Ulrich Manfoumbi, yatangaje ati “Bitewe n’uko ubuzima bwe bwifashe, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Ali Bongo, yemerewe kwidegembya. Ashobora, niba abishaka, kujya hanze kwisuzumisha.”
Itangazo rirekura Bongo ryashyizweho umukono na General Brice Clotaire Oligui Nguema warahiriye ku wa Mbere w’iki Cyumweru nka Perezida w’Inzibacyuho.