Bill Richardson wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.
Uyu mugabo yabaye umwe mu badipolomate bakomeye ku Isi ku ngoma ya Bill Clinton, aho by’umwihariko izina rye ryamenyekanye cyane ubwo yagiraga uruhare mu bikorwa byo gufunguza Abanyamerika bari bafungiye hirya no hino ku Isi.
Umwaka ushize nabwo ari mu bagize uruhare mu biganiro byabereye i Moscow byasize umukinnyi wa Basketball, Brittney Griner, wari ufungiye mu Burusiya afunguwe.
Clinton yigeze kumwita umwe mu bantu b’abahanga mu biganiro bigamije kumvikanisha impande ebyiri.
Yavukiye mu gace ka Pasadena muri Leta ya California mu 1947 ku mubyeyi umwe wo muri Espagne [nyina] na se wo muri Nicaragua. Yakuriye muri Mexico City mbere yo kujya mu mashuri i Massachusetts.
Yarangije muri Kaminuza ya Tufts mu 1970, mu 1971 abona Masters. Nyuma yaho, yinjiye mu rugendo rwa Politiki.