SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ndimbati yongeye guhamagarwa muri RIB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ndimbati yongeye guhamagarwa muri RIB
Imyidagaduro

Ndimbati yongeye guhamagarwa muri RIB

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/25 at 8:40 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati kubera ibyaha akekwaho bijyanye no kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye.

Amakuru ufitiye gihamya avuga ko Ndimbati yahamagajwe n’Ishami rya RIB ryita ku kurengera umwana rikorera ku Kacyiru.

Bivugwa ko uyu mugabo yitabye RIB ku wa 23 Kanama 2023, akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye nk’inshingano za kibyeyi.

Aya makuru kandi yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru.

Ati “Nibyo koko ejo yitabye Ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe, ibijyanye n’ibyo akurikiranyweho byo biracyari mu iperereza.”

Ndimbati ahamagajwe mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko uyu mugabo yahagaritse inshingano zo kwita ku bana yabyaye.

Ndimbati yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 nyuma y’amezi hafi atandatu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ingingo ya 122, mu mategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y’umuntu, ku bw’inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe umwana cyangwa umuntu udashoboye kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri cyangwa y’ubwenge, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

Iyo uwakoze icyaha yari afite ubushake bwo kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 25, 2023 August 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC : Codeco yishe abantu 52 muri ituri

February 12, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Natty Dread amaze amezi 3 arembeye mu budage

January 18, 2023
Imikino

Geoge Weah yemeje ko azitabira imikino yabakanyujijeho i Kigali

March 19, 2024
Imyidagaduro

Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango

January 4, 2025
Imyidagaduro

Ubuhamya bwa Cassie Ventura mu rubanza rwa P Diddy bushobora gutuma afungwa Burundu

May 14, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagize Jean Guy Afrika Umuyobozi mukuru wa RDB

January 13, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?