Umuhanzi Nshizirirungu Paulin usigaye akoresha izina ry’Ubuhanzi rya Rosh Knight wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2009 mu njyanya ya Hip Hop yahaye impano y’imodoka nziza yo mu bwoko bwa Benzi Kompressor umugore we
Uyu muhanzi Rosh Knight udakunze gutangaza byinshi ku muryango we nubwo acishamo abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga agasangiza abamikurikira amwe mu mafoto y’ubuzima bwuje urukundo abanamo n’Umuryango yagize byinshi adutangariza ku mpano yahaye umugore we.
Rosh Knight yatangarije AHUPA RADIO ko nyuma y’imyaka birindwi babana mu byishimo yifuje kumuha impano yo kumushimira urukundo amuha ndetse a amushimira kuba yaramuhaye imfura ry’umuhungu ndetse ubu bakaba bari kwitegura ubuheta bwabo mu minsi ya vuba cyane.
Yakomeje agira ati “Imyaka birindwi yose yari inzira ndende cyane ku buzima bw’u rukundo rwa u kuko habayemo intambara zikomeye ariko urukundo ruganza urwango rwakomeje gushaka kubaganza biturutse mu miryango yabo ariko bikarangira amwegukanye iki kikaba aricyo cyari igihe cyiza cyo kumushimira no kumwereka ko mukunda bizira uburyarya nyuma yibyo banyuzemo byose.
Rosh Knight umaze igihe gito we n’umugore ninjiye muri Sinema ubu bafite imishinga myinshi bijyanye na muzika ndetse ni bindi biganiro basanzwe bakora kuri Youtube.
Tubibutse ko Rosh Knight ari umwanditsi w’Indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya Hip Hope kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu aho aheruka gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze nshya zirimo “ Singegikuri na Nanga Ibishegu , izindi yamenyekanyemo ni nka Ndashaka gupfa ni zindi nyinshi