SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tom Close yagiranye amasezerano na Zacu Tv yo kumukorera Filime ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tom Close yagiranye amasezerano na Zacu Tv yo kumukorera Filime ye
Imyidagaduro

Tom Close yagiranye amasezerano na Zacu Tv yo kumukorera Filime ye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/23 at 7:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo bigenewe abana, Tom Close n’umugore we binjiye muri sinema, aho bahereye kuri filimi eshatu uyu mugabo amaze kwandika.

Binyuze mu kigo ‘Iga Publishers’ gisanzwe gicuruza ibitabo bya Tom Close kikayoborwa n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia, basinyanye amasezerano na Zacu Entertainment isanzwe itunganya filime zikomeye mu Rwanda.

Ni amasezerano yo gutunganya filime ya Tom Close ya mbere. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abamukurikira ko yishimiye kuba agiye gushyira hanze Filime ye ya mbere

Yagize Ati “Twasinyanye na Zacu Entertainment izobereye mu bya sinema ku buryo bazadufasha mu gutunganya filime yacu, ni filime ya ‘action’ maze igihe nandika kandi nizeye ko izaba iri ku rwego rwiza.”

Tom Close ahamya ko iyi filime izaba irimo ibikenerwa byose kugira ngo ibe yashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Dufite abafatanyabikorwa batandukanye, niba tuzakenera nk’ibintu biturika tugomba kuzaba tubifite ariko dufite n’ubushobozi bwo kubituritsa.”

Tom Close aherutse gushyira hanze album ye yise ‘Essence’, yongeyeho ko iyi filime izaba irimo abakinnyi batandukanye barimo n’abafite amazina akomeye mu Rwanda.

Ati “Urebye nasanze hari abakinnyi benshi bafite impano mfata icyemezo cyo gushyira itafari ryanjye mu bijyanye no gukora filime ahubwo ngo mbahe akazi. Ntekereza ko wenda igihe cyanjye nikigera nanjye ntawamenya nzakina ariko kugeza ubu ntabwo nzakinamo.”

Tom Close yavuze ko ibirambuye kuri uyu mushinga, bizajya hanze mu minsi iri imbere.

You Might Also Like

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Nsanzabera Jean Paul August 23, 2023 August 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC

February 1, 2024
Andi makuruKwibuka

Kwibuka30 :Umurenge wa Gitega abarokotse bahishuye uko bishwe urwagashinyaguro

April 14, 2024
Imikino

Rwaka Claude yagizwe umwungiriza wa Robertihno

April 1, 2025
Andi makuru

Burkina Faso yemeje itegeko rihana ababana bahuje ibitsina

July 12, 2024
Imyidagaduro

Tom Close agiye kwongera gukora alubumu zindi ziri mu cyongereza

March 5, 2025
Andi makuru

#Kwibuka30 :Perezida Paul Kagame na Madamu batangije icyunamo bacana urumuri rw’icyizere (Amafoto)

April 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?