Umuhanzi Bigirimana Moise uzwi nka Nikhan usanzwe akorera umuziki we ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’ububiligi ari mu byishimo nyinshi nyuma yaho indirimbo ye nshya yise No More ije mu ndirimbo zikunzwe ku rubuga rwa Spotfiy.
Uyu muhanzi usanzwe ari Producer muri studio ye yitwa Ghost Production na Label ye yitwa Interior Records mu butumwa bugufi yasangije abamukurikia ku mbuga nkoranyambaga ze yabasangije ibyishimo yaewe no kuba urubuga rwa Spotifiy rwashyize indirimbo ye mu ndirimbo zikunzwe kuri urwo rubuga .
Muri ubwo butumwa Nikhan yagize ati “ ni amakuru ashimishije cyane kubamenyesha ko inidirmbo yanjye No More iri ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Spotify .
Yakome agira ati “| ni ibyishimo byinshi kuri njye ndashimira itsinda n’ Ubuyobozi butangaje bwa spotify bwo gukomeza gushyigikira umuziki wanjye.
Nikhan mu kiganiro kigufi na Ahupa Visual Radio ko kuba indirimbo No More kuba yaraje kuri urwo rutonde ari byiza cyane mu muziki we kuko inzoi yahoranye zabaye impamo kandi akaba yishimira ariya mahirwe yahawe .
Mu gusoza icyo kiganiro kandi Nikhan yashimiye abakunzi ba muzika ye ari abawumva ndetse nabakomeje kumushyigikira kubw’ urukundo nínkunga bakomeje kumwereka ,kuko bituma urugendo rwe muri muzika rukomeza gutera imbere anabizea ko atazahwema kubakorera ibihangano byiza .
Yasabye abakunzi be gukomeza kumva inidrimbo ze ku mbuga zitandukanye yashyizeho inidirmbo ze nka Youtube ,Spotify ni zindi nyinshi .
https://open.spotify.com/playlist/37i9dQZF1DXbUOvbOBAiPu?si=HqQiMIh2Q_eH