SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri
Imyidagaduro

Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/22 at 9:44 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, yibarutse umwana wa kabiri yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky bamaze igihe bakundana kandi babana.

TMZ yavuze ko uyu mugore amaze iminsi itari myinshi yibarutse umwana w’umuhungu.

Ikomeza ivuga ko yibarutse mu ntangiro z’uku kwezi ariko we na A$AP Rocky bagahitamo kubigira ubwiru bukomeye.

Iki kinyamakuru cyahawe amakuru n’umuntu wa hafi y’uyu muhanzikazi ko yabyariye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ku wa 3 Kanama 2023. Ntabwo izina ry’umwana we riramenyekana ariko amakuru ahari avuga ko ritangirwa n’inyuguti ya “R”.

Mu matariki 10 uku kwezi, ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi byatangiye kunuganuga ko Rihanna, yaba yarabyaye ariko bifatwa nk’ibihuha kuko benshi ntibavugaga igitsina yibarutse cyangwa se amazina y’umwana cyangwa se ibindi byagaragaza ko koko haba hari abafite amakuru y’impamo.

Rihanna w’imyaka 35 yeretse abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rw’itariki 13 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium.

Ubwo uyu muhanzikazi yinjiraga ku rubyiniro, yafashe ku nda ye n’ikote rifunguye imbere yereka abakunzi be iyi nkuru nziza yari abafitiye.

Rihanna ni we muhanzikazi wa mbere waririmbye muri ibi bitaramo bya Super Bowl Halftime Show bifatwa nk’ibikomeye ku Isi atwite.

Nyuma yaho yagiye agaragara mu bindi birori birimo nka Met Gala y’uyu mwaka yabaye muri Gicurasi. Kuva ubwo yaherukaga kugaragara mu ruhame muri Kamena uyu mwaka.

Uyu muhanzikazi yari yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu tariki ya 13 Gicurasi 2022 bise RZA Athelston Mayers.

Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky bamaze kubyarana ubugira kabiri, rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020. Muri Gicurasi 2021, uyu mugabo yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe. Icyo gihe ntabwo yigeze aruvugaho byinshi, ariko yagize ati “Ni we wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha, ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umubyeyi utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.”

A$AP na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.

Muri Mutarama 2020, Rihanna yari yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare nka Kendall Jenner bakundanye mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré, mbere yo gukundana na Rihanna.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul August 22, 2023 August 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuryango w’umunyamakuru Julius Chita uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheta

May 1, 2024
Ubuzima

Abanyagicumbi bashimiye Mc Brian n’ishuti ze bishyuriye imiryango148 Mutuelle de Sante (Amafoto)

September 17, 2024
Imyidagaduro

Tom Close yashimiye abahanzi bamufashije gukora kuri Alubumu yise Essence

May 5, 2023
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

May 8, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye

March 27, 2025
Imikino

Munyakazi Sadate yongeye kunyomoza Perezida wa Rayon Sport ku bijyanye n’imigabane

April 5, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?