SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya
Iyobokamana

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/22 at 9:39 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,BSR, watangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gukangurira abakunda ijambo ry’Imana binyuze muri Bibiliya gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa bwiswe “Shyigikira Bibiliya Campaign”.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Bibiliya nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse cyane ku kigero cya 80% guhera muri 2013.

Igabanuka ry’abaterankunga ba Bibiliya rishingiye ku kuba bamwe mu bari bayoboye ibigo byatangaga inkunga bagiye bitaba Imana, abandi bagasaza bakaraga abana babo ibigo byabo ariko ugasanga bo ntibafite umutima wo kuyishyigikira nk’uko ababyeyi babo babyitagaho.

Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro cyabereye muri Kigali Convention Center, cyitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu Rwanda basabwe gukora ibishoboka kugira ngo abanyamadini n’abakunda Bibiliya bagire uruhare mu gucapa bibiliya.

Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite inshingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda.

Ati “Kuba dufite Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda, tukamenya ko Imana ivuga ikinyarwanda ni amahirwe akomeye, ni umugisha ko iryo jambo ry’Imana riboneka kuri bose.”

Yavuze ko ari igihe cyo kongera guharanira ko umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wongera gukura cyane ko uri guhura na zimwe mu mbogamizi zikomeye zishingiye ku bibazo byugarije Isi, bikagira ingaruka no kuri Bibiliya.

Ati “Ikitubabaza ntabwo BSR iri kugendera ku muvuduko nk’uwo n’ibindi biri kugenderaho. Wagira ngo umuryango wa Bibiliya uracyari uwo muri 1980, turagira ngo tuwuhe imbaraga kandi dufatanyije byashoboka.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko buri Munyarwanda atanze 1000 Frw haboneka nibura miliyoni 12 Frw mu gihe hatangwa 500 Frw nibura hakaboneka miliyoni esheshatu, bityo ko ubufatanye ari bwo bw’ingenzi mu guteza imbere iki gitabo gitagatifu.

Yakomeje ati “Bibiliya tuyisangamo twese, inkunga yabonaga zigenda zigabanuka umunsi ku munsi ariyo mpamvu tugira ngo twishakemo ibisubizo. Twifuje gukangurira buri wese ukunda Bibiliya ngo mu bushobozi bwacu twishakemo ibisubizo byazatuma tutagira ibibazo bya Bibiliya mu minsi iri imbere.”

Umunyamabanga w’Umuryango Bibiliya mu Rwanda,Viateur Ruzibiza, uyasobanuye ko muryango wa Bibiliya ufite intego yo gutuma haboneka Bibiliya mu Rwanda kandi ikaboneka ku giciro kiboneye ngo abantu babashe kuyibona mu buryo bworoshye.

Yasobanuye ko hari uburyo 12 buzabafasha kwegeranya inkunga no kugera kuri benshi burimo imbugankoranyambaga, itangazamakuru, insegero, ibitaramo, kwamamaza n’ibindi. Yasabye abitabiriye kubafasha gushishikariza abantu gushyigikira bibiliya ngo ikomeze kuboneka mu Rwanda.

Ubusanzwe kugira ngo Bibiliya imwe iboneke itwara arenga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda kandi nibura 85% yavaga mu bagiraneza.

Nubwo igendaho ayo mafaranga yose, kugira ngo umuntu ayitunge bitwara angana na 8$, aho yiyongereye avuye kuri 4$.

Bitewe n’imbogamizi zikomeye Bibiliya ikomeje guhura nazo, imiryango ya Bibiliya mu bihugu yahisemo umuvuno wo kwishakamo ibisubizo ngo hato zitazabura cyane ko nk’u Rwanda rucapa izirenge ibihumbi 200 ku mwaka kandi ugaragaza ko zikiri nkeya.

Uburyo bwashyizwe bwo gutera inkunga Bibiliya ni ubu bunyuranya, burimo www.biblesociety-rwanda.org/donate

World remit: +250 788 304 142

Mobile money/Money/Western Union: mobile money: +250 788 304 142

MOMO CODE (MTN/AIRTEL): 051766

Konti muri Banki ya Kigali: 100007836044, RIA & Money Gram: Bible Society of Rwanda, mu mazina ya LA SOCIETE BIBLIQUE PROJ CENTR.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul August 22, 2023 August 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abaturage 170 baguye mu gitero cy’Ubwiyahuzi muri Sudani

December 13, 2024
Andi makuru

La Creola Restaurant & Lounge irashimira abakiliya bayigannye mu minsi mikuru

January 10, 2024
Andi makuru

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale

October 29, 2024
Andi makuru

Bimwe mu bibazo bitegereje uzasimbura Papa Francis

April 30, 2025
Imyidagaduro

The Ben n’umugore we Pamella basuye abana biga muri Bright Future Academy mu Ruhango

March 10, 2024
Imyidagaduro

David Gail wamenyekanye muri Beverly Hills yitabye imana ku myaka 58

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?