Mbarushimana Maurice Jean Paul wamenyekanye nka Maurix Music[Maurix Baru] wanakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe mu myaka yashize, ariko ubu akaba yarihebeye injyana ya ‘Afro-Opera’ yakoze igitaramo cye cya mbere cyagutse yacurangiyemo abakunzi b’iyi njyana; anatumiramo Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye Nka Ben Nganji.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023. Cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ab’uruhu rwera ndetse n’abanyarwanda biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika.
Maurix Baru yaririmbye indirimbo ze ziri muri iyi njyana zirimo iyo yise “Isi Iradukeneye’’, “Ngabira”, “Inzira”, “Give Me Your Hand” n’izindi nyinshi zashimishije benshi.
Iki gitaramo cyayobowe n’abarimo Mutesi Scovia umaze kubaka izina mu itangazamakuru.
Ben Nganji wari utegerejwe yashimishije benshi kubera kungikanya amagambo ibintu asanzwe azwiho cyane bizwi nk’inkirigito.
yavuze ko yagize igitekerezo cyacyo, nyuma y’icyo yakoze muri Kamena 2023 ariko abantu bitabiriye akaba ari abo yari yahaye ubutumire gusa.
Nyuma yicyo gitaramo yadutangarije ko iki gitaramo yakoze, cyashimishije benshi bari bitabiriye bakamusaba ko yakora noneho ikindi kiri ahantu hagutse, ku buryo kwinjira noneho byaba ari ukwishyura.
Ati “Abantu bitabiriye igitaramo mperuka gukora nibo batumye ntegura iki. Bashakaga ko nkora igitaramo kigari kwinjira abantu bakishyura.’’
Maurix Baru yamenyekanye cyane kuri studio ye yitwaga “Maurix music studio”, yafashije benshi mu bahanzi mu myaka yo hambere ubwo uyu musore yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Maurix Music Studio yatangije yakorewemo indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iza The Ben, Tom Close, Riderman n’abandi.
Nyuma yo kurangiza amashuri, Maurix yimuriye studio ye mu Mujyi wa Kigali ayikura i Huye.
Mu 2017 nibwo yabonye amahirwe yo kujya mu Buholandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Nyuma yo kurangiza amasomo akanabonayo akazi, ntabwo byamworoheye ko ahita agaruka mu Rwanda ngo akomerezeho iby’umuziki.
Mu 2020 ni bwo Maurix yabonye akazi kamusaba kugaruka mu Rwanda bituma ahita anatekereza uburyo yasubukura ibijyanye n’umuziki ariko yibanda ku muziki wa Opera utamenyerewe mu Rwanda.