Diamond Platnumz wari umaze amasaha make mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye ibirori bitangiza iserukiramuco cya Giants Of Africa yasubiye muri Tanzania.
Ni ubutumwa uyu muhanzi atangaje nyuma yo gususurutsa urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko muri BK Arena.
Nyuma y’iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama, Diamond yahise afata indege imwerekeza i Mwanza aho agiye gutangiza ibikorwa bya Wasafi Festival 2023.
Diamond wageze i Kigali ku mugoroba wa tariki 11 Kanama 2023 yamaze impungenge abakunzi be bamutegereje mu gitaramo afite kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023 ababwira ko ahita agaruka.
Yanditse agira ati “Ndangije gahunda ya Giants Of Africa mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko; ubu ndi mu nzira nerekeza i Mwanza mu bikorwa bya Wasafi Festival 2023 byo kumurika abahanzi bazitabira iri serukiramuco.”
“Ndagaruka ejo gukora ibitangaza muri BK Arena mu Iserukiramuco rya Giants Of Africa.”
Diamond Platnumz ategerejwe na benshi mu gitaramo kuri iki cyumweru azahuriramo n’abarimo Massamba Intore na Sherrie Silver kikaba kimwe mu bizatangiza iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda