Itorero Inganzo Ngari ryaganuje abakunzi b’umudiho gakondo bari bitabiriye igitaramo cyabo ku bwinshi cyane ko ihema riri muri Camp Kigali cyabereyemo ryari ryakubise ryuzuye.
Ni igitaramo cya karindwi cy’Itorero Inganzo Ngari cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Kanama 2023, iki kikaba cyari cyiswe ‘Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’.
Bitewe n’uburyo amatike y’iki gitaramo yagurishijwe mbere, abakunzi b’iri torero bageze aho cyagombaga kubera hakiri kare kuko ahagana saa Kumi n’Imwe izuba ritararenga neza aba mbere bari bamaze kuhagera banafashe ibyicaro.
Uko amasaha yisunikaga ni ko abantu bakubitaga bakuzura ahabereye igitaramo ku buryo abahageze ahagana saa Moya z’ijoro byari byatangiye kugorana kubona aho bicara.
Ubwinshi bw’abitabiriye igitaramo byagaragaraga ko bigoye kubicaza neza buri wese bitewe n’aho yishyuriye, bwatumye hari abisanga bicaye mu byicaro bihabanye n’aho bateganyirijwe.
Uretse ako kuvanga ibyicaro by’abitabiriye iki gitaramo, akandi kantu katanyuze benshi muri iki gitaramo ni uburyo nta buryo buhagije bwo kwica icyaka no kubona ibyo kurya bwari bwateguwe.
Bitewe n’ubushobozi bwari hasi bwo guhaza umubare w’abantu bari bitabiriye iki gitaramo, ahacururizwaga ibyo kurya no kunywa hagaragaraga umuvundo ku rwego rwo hejuru, nabwo hakaba abananirwa kuwihanganira bakabivamo bagataha igitaramo kitarangiye.
Ku rundi ruhande ariko, uko benshi barwanaga n’utwo tubazo, ku rubyiniro byari ibicika kuko umudiho w’Inganzo Ngari wari ukomeje kuryohera ugutwi kw’abitabiriye igitaramo.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo, yahamije ko umuziki gakondo ukomeje kugaragarizwa urukundo rukomeye.
Ati “Ibaze niba ihema rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryakubise rikuzura bamwe bagataha babuze aho bicara, ni ikigaragaza ko umuziki gakondo ukunzwe kandi umuntu wateguye ibintu byiza abantu bamugana.”
Iri torero ryakinnye umukino ukomoza ku bigwi by’Umwami Ruganzu II Ndoli wakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 abundiye (yarahungiye) i Karagwe.
Icyo gihe cyose, u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye. Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.
Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.
Ni umuhango watangiye ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana ahagana mu Kinyejana cya 11, uyu muhango ariko kandi wongeye gucibwa n’abakoloni mu 1925, wongera kugarurwa na Guverinoma y’u Rwanda mu 2011.