SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida
Andi makuru

Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/02 at 7:19 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ange Ingabire Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Ni umwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iyo nama yashyizeho n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye, barimo Setti Salomon  wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na  François Ngarambe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi yu Rwanda yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri, mu gihe Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye Igihugu mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, naho Shakila Kazimbaya Umutoni agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Ku rundi ruhande, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Claude Morel ahagararira Repubulika ya Seychelles mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, aho afite icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo nshya y’ururimi rw’amarenga.

Yafashe n’ibindi byemezo birimo kuba guhera muri Nzeri ibikorwa byose bitari iby’ingenzi bizajya bifungwa guhera saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi mu gihe mu mpera z’icyumweru bizajya bifunga saa munani z’ijoro.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 2, 2023 August 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rusine ari mu rukundo n’ikizungerezi bateganya kubana

February 10, 2024
Ubukungu

Karisimbi Events igiye kongera gutanga ibihembo bya Consumers Choice Awards 2024

May 14, 2024
Imyidagaduro

Neymar Santos Júnior n’umukunzi we Bruna Biancardi bagiye kwibaruka

April 19, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo gisoza Primusic

July 7, 2023
Imikino

Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku mwana wa Perezida wa APR Fc

November 7, 2024
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yashyinguwe mu cyubahiro

July 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?