Umuririmbyi w’Umufaransa Laouni Mouhid wamamaye nka La Fouine, ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza umukino uzahuza ikipe y’u Rwanda na Angola.
Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore muri Basketball kiri kubera mu Rwanda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, uyu mugabo yasohoye amashusho yemeza ko azaba ari mu Rwanda guhera kuri iki Cyumweru.
Agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu 2022.
Mbere yo kugera mu Mujyi wa Kigali, uyu mugabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yataramiye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD) nyuma y’igitaramo yahakorewe ku wa Gatanu.
Yasohoye amashusho amugaragaza imbere y’ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo. Anagaragaza amashusho ye atemberera mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani adataramira muri iki gihugu, kuko yaherukaga gutanga ibyishimo mu Mujyi wa Kinshasa ahitwa Théâtre de Verdure.
Yaririmbiye mu Mujyi wa Bukavu binyuze mu iserukiramuco ryubakiye mudiho wa Rap riri kuba ku nshuro ya kabiri. Yarihuriyemo n’abandi bahanzi nka Capita Amon, Black Firi, Eln Black, Oga Chac, Jeffrey n’abandi.
La Fouine ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Bufaransa bufite, umuraperi udashidikanwaho na benshi mu gisekuru gishya cy’umuziki w’iki gihugu.