Umuhanzikazi Bwiza yashyikirije album ye ya mbere Richard Mutabazi, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ari nako uyu muhanzikazi asanzwe atuyemo, amushimira uburyo badahwema kumuba hafi ndetse no gushyigikira impano ye.
Bitewe n’impamvu z’akazi, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yari yakoreye mu Murenge wa Ntarama, uyu ukaba ari nawo Bwiza atuyemo ndetse ukaba ari nawo bahuriyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nyuma yo guha ikaze abashyitsi bari baherekeje Bwiza ndetse agahabwa album ye, yashimiye uyu muhanzikazi umuhate agira mu muziki we.
Meya Richard Mutabazi yijeje Bwiza ubufasha no kumushyigikira. Ati “Twe nk’Akarere twishimiye intambwe uyu muhanzikazi amaze gutera, turamushimira umuhate we, ku rundi ruhande ariko twiteguye kumushyigikira kandi yumve ko hano ari mu rugo icyo yifuza cyose twakimufasha.”
Mu kiganiro na IGIHE, Bwiza yashimiye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wabashije kwakira album ye ya mbere. Ati “Ni ibintu bishimishije, kuba umuyobozi w’Akarere yemeye kwakira album yanjye. Ni umubyeyi wanjye, nk’urubyiruko uyu ni umuhigo nesheje. Ndashimira Akarere ko kadahwema kunzirikana,ndacyakora cyane kandi sinzabatenguha”.
Kugeza ubu album ya Bwiza yamaze gushyirwa ku isoko (urubuga rwe) ku bifuza kuyumva mbere y’abandi aho iri kugura ibihumbi 10Frw, naho abifuza gushyigikira uyu muhanzikazi we akaba ashyikirizwa flash disk bashyiriyeho agaciro k’ibihumbi 500Frw.

