Itsinda ry’abanyamuziki bubatse izina ku Isi yose ‘Boys II Men’ ritegerejwe i Kigali mu gitaramo kizahabera hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2023.
Iri tsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamamaye mu ndirimbo nka; End of the road, I will make love to you, On bended knee, n’izindi nyinshi.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko abateguye igitaramo cy’iri tsinda bakomeje imyiteguro yo kuryakira ndetse bari mu myiteguro ya nyuma.
Icyakora nubwo bigoranye kumenya amakuru y’igitaramo cy’iri tsinda, amakuru twizeye atugeraho nuko byamaze kwemezwa ko rigomba gutaramira i Kigali.
Iri tsinda ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.
Ni itsinda ribitse ibikombe bine bya Grammy awards, birindwi bya Soul train music awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.