SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi
Andi makuruImyidagaduro

Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/20 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ku nshuro ya kabiri inzu y’imideli ya Urutozi Gakondo igiye guhuriza hamwe abasore n’inkumi bakunda kubyina imbyino zigezweho binyuze mu irushanwa ryiswe ‘Urutozi Challenge Dance CompetitionII’.

Imwe mu mpinduka iri rushanwa rigarukanye harimo iyongerwa ry’ibihembo ku batsinze aho itsinda rizahiga ayandi rizahwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda aho kuba ibihumbi 500Frw nk’uko byari bimeze umwaka ushize.

Ikindi cyiyongereyemo ni uko uyu mwaka ryahujwe n’ubukangurambaga bwa ‘TunyweLess’ [tunywe gacye] bugamije gushishikariza abanywa inzoga, kunywa mu rugero kuko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zirimo Diabetes na kanseri.

Umwaka ushize iri rushanwa ryari ryegukanwe na Afro Monster Vipers ya Kimisagara yahawe ibihumbi 500Frw nk’igihembo nyamukuru.

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope  umwe mubategura iri rushanwa ‘Urutozi Gakondo’ko bagiye gutegura neza kurusha irya mbere nyuma y’amasomo baryigiyemo n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati  “Kuri iyi nshuro twazamuye ibihembo kugira ngo amatsinda akunda kubyina imbyino zigezweho atangire yinjize akantu gatubutse kuko intego yacu ni uguteza imbere urubyiruko binyuze mu kubyina kandi dushishikariza urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge kuko si byiza ku buzima, binyuze muri gahunda ya Tunyweless na Inzoga Si Izabato.”

“Kugeza ubu ibihembo ni 1.000.000Frw ku itsinda rizahiga ayandi, ibihumbi 500Frw ku begukanye umwanya wa kabiri mu gihe itsinda rizegukana umwanya wa gatatu rizahabwa ibihumbi 300Frw , ni ibihembo bishobora kwiyongera bitewe n’abaterankunga.”

Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyandikisha byamaze gutangira bikorwa binyuze ku mbuga nkoranyabaga zabo cyangwa ukagera kuri Club Rafiki, Kimisagara Youth Center no kubiro bya Urutozi Gakondo biri Kacyiru.

Amatsinda azagera muri kimwe cya kabiri azatahana ku wa 23 Ukuboza 2023 kuri Kimisagara Youth Center.

Umunsi wa nyuma uteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2023 kuri Club Rafiki hatangwa ibihembo kubahize abandi.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul July 20, 2023 July 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Juno Kizigenza na Kevin Kade bishimiwe n’abitabiriye ibirori byo kumurika Skol Malt nshya Nshya muri kigali Universe

November 16, 2024
Imyidagaduro

Israel Mbonyi yujuje imyaka 10 atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya

March 10, 2024
Kwibuka

#Kwibuka30: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

April 8, 2024
Imyidagaduro

Maitre Dodian nyuma y’igihe kinini yashyize hanze indirimbo 2 nshya icyarimwe (Video )

July 27, 2024
Andi makuru

Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO

April 24, 2025
Imyidagaduro

Riderman na Bull Dogg ku bufatanye na Skol bahaye abakunzi ba hip hope ibyishimo birenze(Amafoto)

August 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?