Umuhanzi Damini Ebonoluwa Ogulu umaze kumenyekana nka Burna Boy kw’isi hose nyuma yaho uyu muhanzi akomeje gukora amateka atarakorwa na bamwe mu bahanzi nyafurika mu bitaramo ari gukorera mu bice bitandukanye by’isi yashimangiye ko abamwita umwna mu muziki batamuca intege.
Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo kuri Apple ubwo yamubazaga uko afata abantu birirwa bavuga ko akiri muto mu muziki .
Burna Boy ukunda kugaragara cyane yisekera mu kumusubiza yamubwiye ko atajya acibwa intege nabirirwa bavuga ko ari umwna ukizamuka mu muziki wa Nigeria kuko mu myaka 13 amaze akora uwo mwuga ubu ibyo yifuza gukora atarabigeraho ahubwo izi arizo ntangiriro .
Yakomeje amubaa ko kuba yarashyize alubumu ye ya mbera hanze muri 2013 benshi bakaba bakimufata nk’umuhanzi mushya ntacyo bimugiaho ingaruka yasubije ko biri mu bimutera gukora cyane .
Burna Boy yatangaje ibyo nyuma yo gukora amateka mu gitaramo aherutse gukorera mu gihugu cy’Ubwongereza muri London Stadium ijyamo abantu ibihumbi 80.000 aho yahise yesa agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika uyujuje .