SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yageze muri ‘Trinidad and Tobago’
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yageze muri ‘Trinidad and Tobago’
Andi makuru

Perezida Kagame yageze muri ‘Trinidad and Tobago’

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/05 at 6:40 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize CARICOM nk’umwe mu batumirwa mpuzamahanga.

Uretse Perezida Kagame mu bandi batumiwe muri iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken na Minisitiri w’Intebe wa Koreya.

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 3-5 Nyakanga mu 2023 bazarebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n’ingamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.

Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gushimangira umubano n’ibihugu byo muri Caraïbes binyuze mu nziduko z’akazi aheruka kugirira muri Jamaica na Barbados.

 

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul July 5, 2023 July 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Abazitabira igitaramo cya Chorale de Kigali bizejwe ibitangaza n’abaterakunga bacyo

December 13, 2023
Andi makuruIyobokamana

Nyuma y’ibyumweru 4 abakirisitu bongeye kumva ijwi rya Papa Francis

March 7, 2025
Ubukungu

Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)

October 26, 2023
Imyidagaduro

The Ben agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cya Canada

November 12, 2024
Imyidagaduro

Bwiza yakomoje kukuba ataragaragaye mu bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

August 20, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Jdk na Beata wamenyekanye muri Azabatsinda Kagame bashyize hanze indirimbo bise Ubudasa (Video )

October 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?