Umwamikazi Annick ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012 , ubu akaba asigaye yibera mu gihugu cya Turkiya aho akorera akazi ke k’ubunyamideli
Annick w’imyaka 32 akomoka mu i Kamembe mu karere ka Rusizi ,ubusanzwe yize ibijyanye n’ubukerarugendo ariko ubu kaba yarihebeye ibijyanye no kumurika imideli .
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda Umwamikazi Annick yagitarangarije ko mu bwana bwe byari ibintu bigoye cyane kumvisha umuryango we ibijyanye no kumurika imideli cyangwa ibindi byose bifite aho bihuriye n’amarushanwa y’ubwiza gusa kuko we byari mu nzozi ze nubwo yize ubukerugendo , ubwo yari asoje amasomo ya Kaminuza yagannye inzira yo kumurika imideli kandi nishimiye aho bingejeje ubu .
Yagize Ati “Ubwo natangiraga kaminuza mu 2011 nagiye mu marushanwa ku ishuri nitwara neza, ndetse mu 2012 njya muri Miss Rwanda negukana ikamba ry’Igisonga cya kabiri mu Ntara y’Iburengerazuba.”
Umwamikazi afite imyaka 32, atunzwe no kumurika imideli muri Türkiye. We ntabwo akora imideli yo kugaragara mu birori by’imideli ahubwo yamamariza ibigo bitandukanye binyuze mu kwifotoza yambaye imyambaro yabyo. Ikindi akina filime ngufi.
Avuga ko yishimira aho uruganda rw’imideli mu Rwanda rugeze muri iki gihe.
Ati “Uruganda rw’imideli rumaze gutera imbere mu Rwanda. Maze iminsi mbona Abanyarwanda mu birori byo kumurika imideli nka Paris Fashion, London na New York Fashion Week; ni ibintu bikwereka ko abarurimo bataryama kandi bakora cyane.”
“Ikindi navuga abahanzi b’imideli babaye benshi bituma abantu bakangukira kwambara ibikorerwa mu Rwanda, n’abanyamahanga basigaye bambara imyambaro yahangiwe mu Rwanda; ni intambwe ikomeye kandi yo kwishimirwa.”
Avuga nk’Umunyarwandakazi umusanzu we ari ugukomeza guharanira guteza imbere imideli kandi ahari hose akagaragaza u Rwanda kuko ari yo ngobyi yamuhetse.
Mu bigo amaze gukorana na byo muri Türkiye harimo icyitwa Tango Fashion, Kazee, Bivalli, SheFly n’ibindi bitandukanye.
Umwamikazi yiyamamaza mu 2012 muri Miss Rwanda yari afite intego yo gufasha abana bo ku mihanda mu kubakorera ubuvugizi muri byose kugira ngo babashe kubona ubuzima bwiza ariko ntiyabashije kubigeraho kuko nta kamba na rimwe yegukanye.
Umwamikazi yagiye muri Türkiye mu 2014 ndetse yamaze kubona ubwenegihugu bwaho. Afite umwana w’umukobwa witwa Ecrin Keza Erdemirci yabyaranye n’umugabo ukomoka muri Türkiye babanye bakaza gutandukana mu 2018.