Umunyamideli Kendall Jenner yahishuye ko yicuza kuba yaravukiye mu muryango w’ibyamamare utarigeze umuha amahirwe yo gukora ibyo ashaka ndetse bigashyira ubuzima bwe mukaga.
Mu kiganiro cyihariye, Kendall Jenner yagiranye n’ikinyamakuru cy’imideli WSJ Magazine, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko atishimira umuryango yavukiyemo. Yagize ati: “Mu byukuri ubu buzima bwo kuba imbere ya camera, guhora mu bitangazamakuru byatangiye ndi umwana muto. Simbikunda ariko kandi nzi ko biterwa n’umuryango navukiyemo”.
Kendall Jenner umunyamideli uri mu binjiza agatubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize byinshi avuga ku muryango avukamo w’aba Kardashians, avuga ko atishimiye kuwuvukiramo ndetse anagaragaza ingaruka byamugizeho.
Mu kiganiro cyihariye, Kendall Jenner yagiranye n’ikinyamakuru cy’imideli WSJ Magazine, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko atishimira umuryango yavukiyemo. Yagize ati: “Mu byukuri ubu buzima bwo kuba imbere ya camera, guhora mu bitangazamakuru byatangiye ndi umwana muto. Simbikunda ariko kandi nzi ko biterwa n’umuryango navukiyemo”.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo nishimira kuba naravukiye mu muryango w’ibyamamare. Ntabwo nahawe amahirwe yo gukora ibyo nshatse. Kuvukira muri ba Kardashians ntayandi mahitamo uba ufite uretse kujya mu myidagaduro. Ndahamya ko ntari kuba umunyamideli iyo nza kuvukira ahandi. Ibi byose byabaye kuko aribyo bampitiyemo”.
Ubwo yabazwaga niba atarigeze ahitamo kuba umunyamideli, Kendall Jenner w’imyaka 27 yasubije ati: “Oya, ntabwo nifuzaga kuba umunyamideli. Ntabwo nahawe amahirwe yo guhitamo umwuga nkora ngirango abareba ikiganiro cy’umuryango wacu barabizi.”
Uyu munyamideli ukunda kugarukwaho cyane, yakomeje agaragaza ingaruka byamugizeho kuba yaravukiye mu muryango waba Kardashians. Yagize ati: “Kuva nkiri muto ntabwo nshobora kujya ahantu cyangwa gukora ikintu ntekanye.
Ati Mpora nkurikirwa n’abapaparazi kandi hari n’abantu bajya bantera iwanjye nkitabaza polisi. Ubuzima bwanjye buba buri mu kaga iyo ntagendanye n’abashinzwe kundinda. Urebye ibyo mvugwaho ku mbuga nkoranyambaga nabyo ibyinshi ni ibinca intege. Iyo nza guhitamo aho kuvukira nari guhitamo umuryango usanzwe”.
Kendall Jenner utishimira umuryango avukamo, ni umuvandimwe w’abanyamideli bazwi cyane barimo Kim Kardashian, Khloe Kardashian, Kourtney Kardashian hamwe na Kylie Jenner ari nawe bahuje Se. Ibi yabitangaje mu gihe amaze iminsi agarukwaho aho avugwa mu rukundo n’umuhanzi Bad Bunny ukomoka muri Puerto Rico.