Muyoboke Alex uzwi cyane mu kugira inama abahanzi ubu uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi mu bitaramo bitandukanye,yateguye igitaramo cyo wizihiza imyaka 29 u Rwanda rubohowe yise Iryamugabeb Liberation Concert izaririrmbamo Ruti Joel .
Ni igitaramo giteganyijwe ku itariki 02/07/2023,kizabera kuri Wakanda Villa iherereye I Kabeza hafi y’Isoko, kigamije kwishimira aho igihugu cyavuye n’aho kigeze by’umwihariko mu iterambere mu ngeri zose.
Muyoboke Alex ubu uri kubarizwa i Burayi yasobanuye ko azaba yaragarutse kugirango akurikirane kiriya gitaramo. Yagize ati:”Nzaba mpari cyane”.
Ruti Joel na Iganze Gakondo nibo bazasusurutsa abizitabira iki gitaramo cyitiriwe umunsi wo Kwibohora.
Impamvu yo kukijyana Wakanda, Muyoboke avuga ko bamworohereje mu mikoranire. Icyamuteye guhitamo Ruti Joel, yasubije ati:”Arashoboye, agezweho kandi afite umuzingo (album) ukunzwe. Icyiyongeraho kuri ibi ashobora kuririmba izindi ndirimbo”.
Muri iki gitaramo kwinjira ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda,ameza y’abantu 6 bishyura amafaranga y’u Rwanda 120,000