Mu mezi ashize mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nibwo hasohotse inkuru zivuga ko umuhanzi Chriss Eazy na Bwiza bafite iitaramo bagomba gukorera mu gihugu cya Zambia mukwezi kwa karindwi ariko kugeza ubu amakuru atugeraho aravuga ko aba bombi batakijyane muri icyo gitaramo .
Aya amakuru yongeye kuvugwa nyuma yuko hasohotse amatangazo yamamaza igitaramo cya Chris Eazy i Lusaka muri Zambia giteganyijwe ku wa 26 Kanama 2023.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Ahupa Visual Radio Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy we yavuze ko igitaramo bagiye gukora gitandukanye n’icyo bari guhuriramo na Bwiza.
Ati “Bariya n’ubu turacyaganira, gusa hari undi mushoramari wahise atwegera twemeranya gukorana, we tubifataho umwanzuro ndetse ni we twemeranyije kugeza ubu.”
Byitezwe ko Chris Eazy azataramira i Lusaka muri Zambia ku wa 26 Kanama 2023 ahitwa Andrew’s Motel nyuma y’ibitaramo byinsi uyu muhanzi chrisss Eazzy afite ahano mu Rwanda .