Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu gikorwa cyabereye kuri Serena Hotel, ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kamena 2023.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Uyu Mukuru w’Igihugu akigera i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Hichilema yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 20 Kamena 2023, aho yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’.
Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika. Yatangiye kuri uyu wa 20 Kamena 2023 aho yitabiriwe n’abarenga 2000.
Itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru ya Singapore (MAS).
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, Perezida Hichilema, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho azunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.
Mu ruzinduko rwe kandi Perezida Hichilema azasura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika.
Azasura kandi Uruganda rukora ibiribwa byuzuye intungamubiri by’umwihariko ibifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi mu Rwanda (Africa Improved Foods: AIF) ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali kiri i Masoro.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’itsinda bazanye baraganira ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi, umuhango uzakurikirwa no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kw’abo bakuru b’ibihugu mu kurigaragariza ibyavuye muri ibyo biganiro.
Abo bayobozi bombi kandi bazatangwa imbwirwaruhame mur KIFC ndetse Perezida Hichilema we azanagira uruhare mu kiganiro azafashwamo na Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye.
Perezida Hichilema yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, [CHOGM], yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022.
Nyuma gato y’amezi atatu na Perezida Kagame yasuye Zambia, abakuru b’ibihugu byombi basinya amasezerano mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.
Perezida Hichilema, yashimangiye ko agamije gukorana mu guhanahana ubunararibonye mu byo ibihugu byombi bishobora gushyigikiranamo “ngo imitungo yacu ibyarire umusaruro abaturage b’ibihugu byacu.”
Yavuze ko ari kuvugana na mugenzi we w’u Rwanda, ngo harebwe uko ba mukerarugendo bo ku mpande zombi bajya bagenderera ibihugu basura ingagi zo mu Birunga n’ibyiza nyaburanga bitatse Zambia.
Mu 2021 ni bwo Perezida Hichilema, yarahiriye kuyobora Zambia nka perezida wa karindwi w’icyo gihugu, avuga ko ubutegetsi buri mu maboko y’abaturage nayo mpamvu ngo uwo muhango wabaye utari ‘uguhererekanya ubutegetsi’.
Icyo gihe Perezida Hichilema ukunze kugaragaza ko ari umushumba wakuriye mu cyaro yari agaragiwe n’umugore we, Mutinta Hichilema, avuga ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanye-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.
Perezida Hichilema w’imyaka 59 watsinze amatora ahigitse Edgar Lungu ni umugabo urangwa no kwiyoroshya cyane kuko nko mu 2022 yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo itegeko rihana uwatutse Umukuru w’Igihugu rikurweho.
Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi yotswa igitutu n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu aho ivuga hari abantu benshi bafunzwe bashinjwa gutuka Perezida.