Mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe ntiwamara isaha wumva radiyo cyangwa ureba Televiziyo; mu zikinwa buri kanya ngo uburemo iyakozwe na Irasubiza Moïse Prince wazanye izina rya Prince Kiiiz mu gutunganya indirimbo.
N’abakoresha imbuga nkoranyambaga ni uko! Kuko uri kumva imiziki kuri Youtube cyangwa urundi rubuga urwo ari rwo rwose rucururizwaho imiziki, ntiwaba uri kumva izo mu Rwanda ntihaburemo kwitambikamo iye wabyanga, wabyemera!
Utangariye ubuhanga bwa Prince Kiiiz utangiye kwamamara mu batunganya indirimbo mu Rwanda bwakwira bugacya, guhera mu 2022 yatangiye gukora indirimbo nyinshi ziri kwiharira uruganda rw’imyidagaduro kuri ubu.
Mu buryo bwo gutebya uwavuga ko indirimbo arambitseho ikiganza itajya ipfuba ntiyaba yibeshye kuko y’izo amaze gukora zose ziri gukundwa ku rwego rwo hejuru.
Umurebye ku maso ntiwamukekera ibikorwa byinshi bimaze kujya ku izina rye, kubera uko agaragara nk’umwana mu maso ariko akaba inararibonye mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye.
Uyu musore w’imyaka 21 abahanzi benshi ubu baramwirahira ndetse iyo ugeze aho akorera usanga banyuranamo bamugana, amasaha menshi ayamara imbere ya Piano.
Prince Kiiiz mu gihe gito amaze gukorana n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Alyn Sano, Chriss Eazy n’abandi benshi bafitanye imishinga itarajya hanze barimo Eddy Kenzo, Platini n’abandi.
Uyu musore yerekeje muri Country Records abisikana na Element basimburanye muri 1: 55 AM ya Coach Gael, yamuzanye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Izina Kiiiz [soma keys] ni izina ryavuye ku kuba yacurangaga Piano muri Band bikaza kurangira gutyo aryiswe kuko [keys]. Ubusanzwe biba bisobanuye, amanota ya Piano. Mu rwego rwo kurigorora bya gihanzi ahitamo kujya aryandika muri ubu buryo [Kiiiz].
Prince ryo ni rimwe mu mazina ye asanzwe afite yiswe n’ababyeyi.
Avuga ko kuva kera yakuze akunda umuziki ariko bikaza kuba akarusho ubwo yajyaga kuwiga mu ishuri ry’umuziki riherereye i Muhanga ryahoze ku Nyundo.
Ati “Imiziki narayikundaga cyane ku buryo ku myaka itatu nacurangaga ingoma mu rusengero. Bigenda bizamuka gacye gacye kugeza ubwo nagiye ku ishuri ry’umuziki niga gucuranga. Niga ku Nyundo, nibandaga ku bijyanye na Live, mba muri band ncuranga piano nkanakora ’arrangement’ y’umuziki kimwe no kuzandika.”
Amashuri abanza yayize ku kigo cya Gatolika giherereye muri Karuruma, icyiciro rusange agikomereza muri Groupe Scolaire Shyogwe asoreza kuri Nyundo Music School.
Kwinjira mu byo gutunganya indirimbo yabigiyemo yabipanze kuko yari maze iminsi afasha abahanzi kwandika indirimbo. Ati “Rero nza rero gufata umwanzuro bitewe n’uko nari maze kubona uko abahanzi bakora kandi mbona ari navho namenera mpitamo kwinjira mu byo gutunganya indirimbo.’’
Prince Kiiiz mbere yo kumenyekana yakoranye n’abahanzi barimo Papa Cyangwe kubera ko babanaga no mu gace bari batuyemo afasha mu kwandika indirimbo zimwe na zimwe Okkama yakoze akiri kuzamuka mu 2020 na 2021 n’abandi.
Indirimbo yakoze bwa mbere ikajya hanze ni iyo Okkama yakoze mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan, gusa ntabwo yagize amahirwe yo kumenyekana. Indirimbo yamuharuriye inzira ni iya Alyn Sano yise “Fake Gee” yagiye hanze muri Gicurasi umwaka ushize.
Uyu musore yagiye muri Country Records asimbuyemo Element na we babisikanye agiye muri studio ya 1:55 AM, yakozemo amezi atandatu.
Muri 1: 55 AM, yakoreyemo indirimbo zirimo “Funga Macho” ya Bruce Melodie iri mu zamenyekanye umwaka ushize. Iyi ndirimbo yayikoze nyuma yaho uyu muhanzi yari amaze kunyurwa n’uko yakoze “Fake Gee” ya Alyn Sano.
Iyi ndirimbo yahise imufungurira amayira abahanzi batangira kumuhanga amaso.
Prince Kiiiz ahuza amateka na Element kuko na we yamenyekanye nyuma yo gukorana na Bruce Melodie indirimbo yise “Henzapu” yagiye hanze mu 2020. Iyi ndirimbo yahise itumbagiza izina rya Element nk’uko Funga Macho yagize uruhare mu gutumbagira kw’irya Prince Kiiiz.
Avuga ko ari ishema rikomeye kuri we, kuba Element bahuje amateka yo kumenyekana biturutse kuri Bruce Melodie, barasimburanye muri Country Records.
Ati “Mbifata nk’icyubahiro gikomeye cyane kubona mu ba producer bose mu Rwanda bashobora kuvuga bati aha ngaha uyu nguyu atari reka tuhasimbuze uyu nguyu. Kandi bintera imbaraga zo gukora kugira ngo nereke abangiriye icyizere ko nari mbikwiye.”
Ubu muri Country Records, Prince Kiiiz ahuriyemo n’abandi batunganya indirimbo batatu barimo Pakkage, Producer Kozze na Real Beat.