Inzu ihanga imideli ya ‘Lito Ris Design’ yatangijwe n’Umunyamakuru Emmalito yashyize hanze ubwoko butatu bushya burimo Umubavu, Inkingi na Ikirango.
Uyu musore yashyize hanze icya rimwe “Collection” eshatu zirimo iyo yise Umubavu igizwe n’amakote. Yavuze yatekereje kuyita gutya nyuma yo gushaka gukora amakote meza agaragarira amaso.
Indi Collection yitwa “Inkingi”. Irimo amakanzu y’abakobwa n’abagore ndetse n’imyenda y’abagabo itari amakote.
Ati “Inkingi ni ikintu kiba gifatiye runini inzu. Rero, ni umwambaro uhesha uwambaye ishema, ku buryo kukubona uwambaye biba bisa nko kumubera inkingi.’’
Indi Collection yayise “Ikirango”, igizwe n’imipira y’imbeho igamije kuvuga ku muco nyarwanda. Iriho ibintu bitandukanye birimo Ingagi n’ibindi.
Mu 2021 nibwo Murenzi Emmanuel, umaze kumenyekana mu itangazamakuru nka Emmalito yinjiye mu ruhando rw’abahanga imideli.
Yabaye igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Mount Kenya mu 2012, azwi cyane mu itangazamakuru ndetse arimazemo imyaka 11. Yakoreye TV1, Royal TV, Royal FM na ISIBO TV.