SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
Andi makuruIyobokamana

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/08 at 12:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE
Lt Col Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Hari inshuti’, ‘Mfashe Inanga’ n’izindi yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, nibwo Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije wa RDF.

Indirimbo ‘Munsi yawe’, Mfashe inanga n’izindi nyinshi ni zimwe mu ndirimbo za Simon Kabera zakunzwe yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Aherutse kugaragara mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo, umuhanzi Alex Dusabe aherutse gukorera muri Camp Kigali, yahurijemo Apollinaire Habonimana, David Nduwimana, Prosper Nkomezi n’abandi banyuranye.

Simon Kabera, ni umukristo usengera mu itorero rya ADEPR, akaba yararangije amashuri ye mu by’amategeko i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2014, uyu mugabo yagiye gukurikirana amasomo ye mu Bubuligi, nyuma agaruka mu Rwanda.

Ku wa 6 Kamena 2023, Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu Gisirikare, aho Juvénal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda mushya, n’aho Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF)- Kuri uyu wa 7 Kamena 2023, barahiriye izi nshingano.

Muri izi mpinduka kandi, Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare, n’aho Jean Bosco Ntibitura agirwa umuyobozi mukuru (Director General) ushinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (NISS).

Brigadiye Jenerali Evariste Murenzi yagizwe umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, asimbura Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.

Perezida Paul Kagame kandi yanirukanye mu gisirikare abajenerali babiri, abofisiye 14 n’abandi basirikare barenga 100.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 8, 2023 June 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Volodymyr Zelensky ntarikuvuga rumwe na Vatican yasabye ko bamanika amaboko

March 11, 2024
Imikino

Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.

January 21, 2024
Utuntu n'utundi

Perezida Lazarus Chakwera yemeje urupfu rwa Visi Perezida Saulos Chilima

June 11, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali

August 17, 2023
ImikinoImyidagaduro

Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro

February 19, 2025
Imikino

Issa Hayatou yitabye Imana ku myaka 78

August 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?