Umuhanzi Juno Kizigenza umaze imyaka itatu ari mu muziki, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 17 yakubiye kuri album ye ya mbere ‘Yaraje’ yahurijeho abarimo King James, Butera Knowless na Bruce Melodie na Ally Soudy.
Ni album yakozweho na ba Producer banyuranye azashyira hanze ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, kuva ku wa 15 Kamena 2023.
Iriho indirimbo ‘Yaraje’ yanitiriye iyi Album, ‘Umusore’ yakoranye na Ally Soudy, ‘Champion’, ‘Roke’, ‘You’ na King James, ‘Abracadabra’, ‘Umugisha’ na Butera Knowless, ‘Isengesho’, ‘Mama’, ‘Biraryoha’, ‘Ikirara’, ‘Overdose’ na Bull Dogg, ‘My Wife’ na Riderman, ‘La Vie’, ‘Igitangaza’ na Kenny Sol na Bruce Melodie na ‘Zezenge’.
Izi ndirimbo zirimo izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe, imibanire n’ibindi birimo ingingo zinyuranye za buri munsi uyu munyamuziki yaririmbyeho.
Uraranganyije amaso mu bahanzi bose yiyambaje kuri iyi album ni ubwa mbere bakoranye indirimbo n’ubwo mu bihe binyuranye bamwe bagiye bahurira ku rubyiniro.
Mu bahanzi bakoranye, harimo Ally Soudy wabaye umunyamakuru w’igihe kinini wa Radio Salus. Kandi, mu nyandiko Juno Kizigenza aherutse gusohora, yavuzemo uburyo ibiganiro birimo ‘Salus Relax’ n’Urubuga rw’imikino’ byagize uruhare ku hazaza he.
Ku mwanya wa 16 kuri iyi album uyu muhanzi yashyizeho indirimbo ‘Igitangaza’ yakoranye na Kenny Sol na Bruce Melodie.
Ni indirimbo ifite ikintu kinini isobanuye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yakoranye na Bruce Melodie wabaye umujyanama we ndetse na Kenny Sol babanye muri Label ‘Igitangaza’ ya Bruce Melodie.
Kenny Sol aherutse kubwira Isibo Tv ko iyi ndirimbo bayikoze mu myaka ishize ubwo bari bakiri mu maboko ya Bruce Melodie abacira inzira mu muziki.
Kenny Sol yavuze ko Bruce Melodie amufata w’agaciro kuko yamukuye ahantu hakomeye. Avuga ko iyi ndirimbo bakoranye na Juno Kizigenza bayikoreye ku Kibuye.
Juno yigeze kubwira kubwira InyaRwanda ko gutangira umuziki afashwa na Bruce Melodie byatumye hari byinshi amwigiraho agenda akurikiza mu rugendo rwe.
Icyo gihe, yavuze ko bwa mbere yiyumva kuri Radio byamuhaye umukoro wo kurushaho kuzakora byinshi bizanyura abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Ni ubwa mbere kandi Kizigenza uzwi mu ndirimbo nka ‘Mpa Formula’ akoranye indirimbo na King James ndetse na Butera Knowless, abahanzi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki ni mu gihe we ataramara imyaka ine mu muziki.