James Rugarama n’umufasha we Daniella Rugarama beretswe urukundo mu gitaramo basangijemo abakunzi b’umuziki wabo zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatatu bise “Ibyiringiro”.
Ni mu gitaramo cyiswe “Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert” cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2023 muri Kigali Convention Centre cyari kiyobowe na Tracy Gasaro n’umugabo we Rene Patrick.
James na Daniella bakiranwe amashyi n’impundu ku isaha ya saa moya mu byishimo byinshi nabo banzitse mu ndirimbo bise “Barihe” yazamuye amarangamutima y’abari bitabiriye.
Baririmbye indirimbo zirimo, Ku bw’umusaraba, Nzakugezayo , Narakijijwe, Nkoresha, Amaraso, N’ubwo amagambo yanjye, Umwami ni mwiza pe, Yongeye guca akanzu na Yesu agarutse bakoranye na Serge Iyamuremye.
Nyuma yo kubona uburyo abitabiriye igitaramo banezerewe, bari mu mwuka wo guhimbaza Imana, aba baririmbyi bahise babasangiza zimwe mu ndirimbo zigize album yabo nshya zirimo ‘Ibyiringiro’, ‘Lord God Almighty’ yishimiwe cyane na “Mu gitabo”.
Ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Nkoresha’, James yavuze ko bayikoze nyuma y’imyaka itatu bamaze basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye.
Yavuze ko mu 2015, we n’umugore we bafashe igihe cyo kwiyegereza Imana, bayisaba kubahishurira impamvu yabashyize ku Isi.
Ati “Twayisabye kumenya neza icyo yaturemeye. Ntabwo abantu bameze gutya, bateye gutya baba ari ikimanuka, kuba bari hano bangana gutya, Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje urukundo rw’ayo rw’uko ituzi, hashize iminsi itanu.”
“Kuva uwo munsi. Twatangiye gukurikira Imana turi abantu bazi aho tujya, turi abantu badatwarwa n’ibigare, turi abantu badatwarwa n’ibihe, abatuzi baratuzi.”
Aba bahanzi bakiriye itsinda rya Hymnos rigizwe na Dedo Dieumerci na Naomi Mugiraneza barimbana indirimbo zirimo ‘Majina Yote’ bavuga ko amazina yose meza ari ay’Imana.
Iri tsinda ryishimiwe cyane, binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ndi amahoro’ iri muzakomeje izina ryabo kuva batangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubwo iki gitaramo cyaganaga ku musozo, James na Daniella baririmbye indirimbo ‘Umwami ni mwiza Pe’ bakoranye na True Promises yatumye benshi bataha bakiri mu mwuka wo guhimbaza Imana.
Daniella yafashe umwanya yereka imbaga yabitabiriye iki gitaramo, abana yabyaranye na James Rugarama, avuga ko abikoze asubiza abibaza niba bafite abana.
James na Daniella mu myaka isaga umunani bamaze babana bafitanye abana batatu aribo Morgan Rugarama w’imyaka irindwi, Emilich Rugarama Charell w’imyaka itanu na Royce Rugarama w’imyaka ibiri.
Alubumu ya James na Daniella iboneka ku rubuga rwa internet rwa ABA https://www.aba.rw/login