SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za EAC muri Congo zongerewe manda, hemezwa ko M23 ijyanwa mu kigo cya Rumangabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingabo za EAC muri Congo zongerewe manda, hemezwa ko M23 ijyanwa mu kigo cya Rumangabo
Andi makuru

Ingabo za EAC muri Congo zongerewe manda, hemezwa ko M23 ijyanwa mu kigo cya Rumangabo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/06/01 at 9:12 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

 

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko manda y’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerwaho amezi atandatu, hagamijwe kubungabunga intambwe imaze guterwa.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura, nubwo ititabiriwe n’abaperezida benshi. Mu munani, hitabiriye Evariste Ndayishimiye wari wakiriye inama na William Ruto wa Kenya.

U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

RDC nk’igihugu cyarebwaga cyane n’iyi nama, Perezida Félix Tshisekedi yahagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko mu nama idasanzwe ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare, hafashwe ibyemezo bitandukanye, muri iyi nama hakaba hatanzwe raporo ku bakuru b’ibihugu, ku byakozwe mu nzego za politiki n’igisirikare.

Kimwe muri ibyo bibazo ni icy’Ingabo za EAC (EACRF) zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize, aho zagombaga kumarayo amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, manda ikaba yararangiye ku wa 7 Werurwe 2023. Ni imwe mu ngingo zagombaga gufatwaho umwanzuro.

Mu gutangiza icyiciro cy’inama cyabaye nyuma ya Saa Sita, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu nama yabaye mu muhezo mu gitondo, baganiriye kuri iyi ngingo yo kugarura amahoro muri RDC, ndetse banaganira ku kwinjiza Somalia mu muryango wa EAC.

Yahise asaba ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, asomera mu ruhame imyanzuro yafashwe.

Icyakora, mbere y’uko ayisoma, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahise afata ijambo, avuga ko mbere yo kuyisoma babanza kuyihabwa, “kugira ngo turebe niba ingingo zose zanditswe nk’uko byemeranyijwe.”

Dr Ngirente yaje kugaragaza ko mu buryo imyanzuro yakozwe, M23 itashyizwe mu rugendo rwo kugenzura ikigo cya Rumangabo, kandi irebwa n’igikorwa.

Perezida Ruto yakomoje ku bushake abayobozi ba EAC bagize bwo kugira icyo bakora ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, hakoherezwaho ingabo z’Umuryango, EACRF.

Yavuze ko izi ngabo zatanze umusaruro, aho nibura hashize amezi abiri imirwano ihosheje.

Yakomeje ati “Turanashimira Guverinoma ya RDC ku gushyigikira kongera manda ya EACRF mu yandi mezi atandatu, ndetse amasezerano twagize muri iki gitondo nanone, ni uko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro izakomeza ibijyanye no gushyirwa mu nkambi, ndetse uburyo bukaba bwemeranyijweho muri iki gitondo ndetse n’igihe cyabyo.”

Hemejwe ko M23 ijyanwa i Rumangabo

Mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko abakuru b’ibihugu bakiriye raporo ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanzwe n’Umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta.

Yavuze ko inama yashimye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ku ntambwe zimaze gutera mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse imenyeshwa ko Gen Maj Aphaxard Muthuri Kigu wo muri Kenya ari we Mugaba Mukuru mushya wa EACRF.

Abakuru b’ibihugu ngo bamaganye bikomeye ibikorwa bwo kurenga ku byemeranyijwe byo guhagarika imirwano, basaba EACRF gufata ingamba zo kubihagarika.

Yakomeje avuga ko basabye Ingabo za EAC “gukorana n’abagaba b’Ingabo, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura mu gihe cy’ibyumweru bitatu, harebwa niba Ikigo cya Rumangabo cyaba kijyanywemo M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

“Inama yasabye ko kuvugana na M23 bigomba gukorwa n’umuhuza.”

Nyuma y’aho ngo nibwo abarwanyi ba M23 bazajyanwa mu kigo cya Kindu kirimo gutunganywa bigizwemo uruhare n’Ingabo za Angola.

Itangazo rivuga ko inama yasabye ko Ubunyamabanga bwa EAC bugomba gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi bitarenze ku wa 15 Kamena 2023, ririmo umusirikare w’ipeti rya Brigadier General muri buri gihugu kinyamuryango, ryo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za EACRF, rikazatanga raporo mu minsi 90.

Yahise avuga ko Tshisekedi yemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho andi mezi atandatu, abarwa guhera ku wa 8 Werurwe – 8 Nzeri 2023, “kugira ngo habungwabungwe ibimaze kugerwaho n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.”

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul June 1, 2023 June 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye

June 19, 2024
Imyidagaduro

Album 25Shades ya Bwiza izagera kw’isoko tariki ya 16 Gicurasi 2025

May 14, 2025
Imyidagaduro

Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we

February 20, 2025
Imyidagaduro

Mucyo Eric yateguje abakunzi be amashusho y’indirimbo nduwo ndiwe aherutse gushyira hanze

January 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Zelensky wa Ukraine

January 17, 2024
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?