Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2023 mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena Habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyari cyitabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hamwe naba Televiziyo Mpuzamahanga y’imyidagaduro ya Trace Africa bavuga kuri gahunda yo gutegura ibirori bya Trace Awards&Festival
Ibyo birori bya Trace Award and Festival Africa bizaba bigamije gutanga ibihembo ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika.
Ni igikorwa kizabimburirwa n’Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali gisozwe n’ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa Trace Olivier Laouchez, yavuze ko kuva iyi televiziyo yavuka mu 2003 yateje imbere ndetse inagaragaza uruhererekane rw’imico yo mu mijyi y’Afurika n’ahandi ku Isi.
Ati: “Nta bundi buryo bwaruta ubu twari kubona bwo kwizihiza isabukuru yacu y’imyaka 20 twishimira intambwe ikomeye y’iki kigo gitangaza imiziki mishya n’imico itandukanye.”
Yakomeje agaragaza ko ibihembo bya Trace Awards ari yo nzira bahisemo yo kwishimira ibihangano, icyerekezo n’uruhare rw’abahanzi n’abandi bayobozi bakora mu rwego rw’umuco.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) Janet Karemera, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibyo birori byimakaza umuco w’Afurika byitezwe mu mezi make ari imbere.
Yanavuze kandi ko bizagira uruhare rukomeye mu kugarahaza u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco rukaba n’inararibonye mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Yagize ati: “Hejuru y’ibyo, kwakira ibyo birori bizatanga urubuga rwagutse ku rwego rwacu rw’ubuhanzi mu kugaragaza udushya, impano n’umurage ukungahaye w’umuco nyarwanda.”
Muri Trace Awards & Festival biteganyijwe ko ibihembo bizahabwa abaririmba injyana z’ubwoko butandukanye uhereye kuri Afrobeat ukageza kuri Dancehall, Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Rap, Kompa, R&B na Rumba.
Biteganyijwe ko n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ndetse na Trace bizagirana imikoranire mu rwego rwo gufasha abari mu ruganda rw’umuziki n’imyidaguro muri rusange.
Ikindi nuko ibyo birori bizerekanwa mu bihugu birenga 180 byo ku Isi, aho itangwa ry’ibihembo rizanagaragazwa kuri televiziyo zinyuranye zisanzwe no ku miyoboro y’abafatanyabikorwa bakoresha imirongo y’itandukanye ikorera kuri murandasi.