Umuyobozi mukuru wa Akabari kakaba n’akabyiniro kamaze kubaka izina mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu kazwi nka El Classico Beach Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West yayomoje amakuru ari kuvugwa ko atazongera gutegura ibitaramo .
West mu kiganiro kigufi amaze kugirana na Ahupa Radio yadutangarije ko ku mugoroba aribwo yarunguwe n’ubutumwa bacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bwavuga ko batazongera gutegura ibitaramo .
Ubwo Butumwa ubusomye ubona ko byavugwaga ko ari west wenyine wa banditse bwagiraga buti “ Mwaramutse bavandimwe ati” Twe na Team El Classico Beach twakoze imibare dusanga nta Nyungu tugira irenze iyo tubona nta muhanzi waje , hagati aho twafashe gahunda yo kudakora ibitaramo by’abahanzi ,Tubonye ko ari ngombwa twabasasa ko mudufasha kubikora .
West akimara kubona ubwo butumwa nawe nk’umuntu ufite uburambe mu gutegura ibitaramo hariya muri kariya karere ka RUbavu anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze asaba buri wese ufite aho ahuriye n’imyidagaduro ,Abahanzi ,abadj,,aba Mc ndetse n’itangazamakuru abamenyesha ko ko iyo nkuru ivuga ko El Classico Beach Itazongera gutegura ibitaramo ari igihuha cyigendera gusa ntaho bihuriye na gato n’ibikorwa byabo.
Mu gusoza West yavuze ko ibikorwa byabo bikomeje cyane ahubwo abateguza ko muri iyi mpeshyi ari kubategurira ibitaramo bikomeye cyane .
Ubusanzwe El Classico Chez West niho hantu ushaka kuruhuka n’umuryango wawe ndetse n’inshuti watembereye I rubavu wagera ukirira ifi y’Umwimerere bakiroba ako kanya ndetse ukanatembera mu kiyaga cya kivu ukirebere ibyiza nyaburanga bigize uturwa two muri icyo kiyaga .


