Ku wa 31 Gicurasi 2023 nibwo Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, kuri iyi nshuro ari kuwizihizanya n’umuryango we mushya nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Miss Bahati Grace.
Mu kwifuriza isabukuru nziza umugabo we, Bahati yamubwiye amagambo y’urukundo amwibutsa urwo amukunda.
Mu magambo ye Miss Bahati Grace yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye, umugabo w’inyangamugayo wuzuye kwihangana n’ubumuntu.”
“Nshimishijwe cyane n’ubuzima bwawe, ndumva nishimiye kuba umugore wawe kandi ndasenga ngo uwiteka yuzuze iminsi yawe yose umunezero kandi uhorane ubutoni. Ngukunda urutagereranywa!”
Muri Nzeri 2021 nibwo Miss Rwanda mu 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu Ikipe ya Rayon Sports.
