Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023 nkuko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hakorwa umuganda rusange aho abaturage ndetse n’abayobozi bahurira hamwe bakakora ibikorwa bitandukanye bijyanye no gusana ibikorwa remezo bitandukanye
Ni muri urwo rwego Uruganda rwa Skol rwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nzove ndetse na bamwe mu bafana ba Rayon Sport bakoreye umuganda mu muhanda ugana ku ruganda rwa Skol ndetse no ku ruganda rw’amazi rwa Wasac,
Ahagana I saa mbiri za mugitondo nibwo umuganda wari utangiye abari bawitabiriye bose bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi ndetse izishinzwe umutekano bose bafatanyije kuzibura imiferege ndetse n’ibinogo biri muri uwo muhanda .
Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye uruganda rwa Skol kuba rwarateguye icyo gikorwa cy’umuganda wo gutunganya bimwe mu bikorwa remezo byo mu murenge wa Nzove .
Ku ruhande rw’uruganda rwa Skol Bwana Ivan Wulffaert yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ndetse nuruganda rw’amazi rwa Wasac baje kwifatanya nabo mu muganda wo gusibura ibinogo byari byarangirje umuhanda ujya ku ruganda wari warangiritse cyane kubera Imvura yaguye mu mezi ashize,
Bwana Ivan Wulffaert yasabye abaturage bo mu Nzove gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo anabemerera ko nk’uruganda rwa Skol bazaguma kubaba hafi mu bikorwa byose bazajya baba hafi , yanabasabye kandi gukomeza kubugabunga ibidukikije .