Teta Sandra wari umaze imyaka irindwi adategura ibitaramo i Kigali, yongeye kubisubukura, ategura icyo yise “Friday night live in white” kizajya kiba mu ijoro rya buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Icya mbere giteganyijwe ku wa 26 Gicurasi 2023 muri “People Club”, ahateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo no kwifotoreza ku itapi itukura, ndetse abitabiriye bakazavangirwa imiziki n’aba DJs banyuranye, bazaba bayobowe na DJ Phil Peter.
Kuri iyi nshuro, abitabiriye iki gitaramo bazaba bambaye imyenda yera. Teta Sandra yadutangarije ko iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibyo yateguraga mu myaka yo hambere. Ati “Hari ibitaramo bitandukanye najyaga ntegura mu myaka yo hambere, benshi barabizi, kuri ubu nifuje kongera kubigarura mu yindi sura.”
Kuri iyi nshuro, iki gitaramo cyashyizwemo umwihariko kuva mu mitegurire kugeza ku migendekere yacyo. Ntabwo kizaririmbamo abahanzi nk’uko byahoze, ahubwo ni aba DJs banyuranye.
Teta Sandra avuga ko ibi bitaramo bigamije guhuza abantu bagasabana bambaye imyenda y’ibara ryatoranyijwe, mu gihe mbere yateguraga ibyitwa ’All Red Party’ byitabirwaga n’abambaye imituku.
Ni ku nshuro ya kane Teta Sandra agiye gutegura ibirori bihuza abambaye ibara rimwe ry’imyenda, nyuma yuko ateguye ibya mbere byabaye ku wa 30 Gicurasi 2015, icyo gihe byabereye kuri Lemigo Hotel ahari hateraniye benshi mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.
Ku nshuro ya kabiri byitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Vanessa Mdee, hamwe n’umunyamideli Huddah Monroe wo muri Kenya.
Ubwo yaherukaga gutegura ibi birori i Kigali, hari ku wa 1 Ukwakira 2016 muri Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali. Abitabiriye ibi birori, uretse gutambuka ku itapi y’umutuku, basusurukijwe n’itsinda rya Urban Boys ryari rigezweho icyo gihe, cyane ko ryari riherutse kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.
Ni ibirori byaje gukomwa mu nkokora n’ibibazo Teta Sandra yaje kugira, biza no kurangira yimukiye muri Uganda kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, ubwo yatahaga mu rwamubyaye.