SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi
Imikino

RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/23 at 12:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bivugwa ko yaba akekwaho kwakira ruswa.

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ku mbuga nkoranyambaga, byatangiriye mu migani ko  ku mugoroba w’iri joro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe muremure yaba yafashwe yakira indonke.

Amakuru yandi yakurikiyeho, ni uko Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari bagombaga guhurira kuri Hilltop Hotel iherereye i Remera.

Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n’uyu muyobozi.

Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe barimo babara ayo mafaranga, haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje kugira ngo bafatire mu cyuho uyu muyobozi kuko nta budahangarwa [mu gukurikiranwa n’Ubutabera] aba Minisitiri bagira ku buryo yari guhita afatwa.

Gusa nyuma y’ibi byose byavuzwe kuri Minisitiri Munyangaju, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahakanye amakuru yose avuga ko rwaba rwamutaye muri yombi kubera iyo ndonke.

Dr Murangira B.Thierry uvugira  yatangarije itangazamakuru ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho ndetse ari ibihuha.

Ati “Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ni ibihuha.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n’ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Nsanzabera Jean Paul May 23, 2023 May 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Fally Merci wari ufite inzozi zo kuzaba rutahizamu yisanze ari umunyarwenya

February 29, 2024
Imikino

Live: Umufaransa, Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2023

February 22, 2023
Andi makuru

Umuramyi Emmy yongeye gushimira mu ndirimbo ye nshya yise ku birenge bya Yesu (Video)

November 20, 2024
Andi makuru

Hadji Sadate Munyakazi yiyemeje kutazibagirwa urubyiruko natunga miliyari y’amadorali

January 14, 2025
Andi makuru

Perezida Lazarus Chakwela yakuyeho ingendo zo mu mahanga kubagize Guverinoma

November 16, 2023
Imikino

Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil

July 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?