Innocent Didace Balume wamamaye nka Innoss’B muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no hanze yayo yasabye abanye-Congo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda barushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Uyu muhanzi w’icyamamare muri Congo yakoze ibihabanye n’inzira ya bamwe mu bahanzi bo muri iki gihugu barimo Gims, Fally Ipupa n’abandi bamagana u Rwanda barushinja gutera inkunga M23 imaze igihe kinini irwanira mu Burasirazuba bwa Congo.
Innoss’B uvuka mu mujyi wa Goma ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 19 Gicurasi 2023 avuga ko atemeranya n’abakoresha imvugo ya ’Rwanda is killing’’ bishatse kuvuga ngo ’u Rwanda ruri kwica’.
Uyu muhanzi asanga iyi mvugo idakwiye kuko ari ikimenyetso cyo kwerekana intege nke z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ati “Abantu benshi bakoresha imvugo ya ’Rwanda is killing’’ ntabwo nemerenya n’izi nkuru zabo, sinshobora no kwandika ibyo bintu kuko dukwiye kumva ko ari inshingano zacu twese bitabaye ibyo twemere ko turi abanyantege nke, nta ngabo zishobora kuturwanirira dufite.”
Uyu muhanzi yasabye ubuyobozi bw’igihugu kureka kwihunza inshingano bugafata iya mbere bugakemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.
“Nta masomo mfite yo guha ibihugu duturanye, ahubwo ndasaba guverinoma yacu gushakisha ibisubizo bigarura amahoro mu Burasirazuba n’Amajyaruguru ya Congo.”
Innoss’B yasabye urubyiruko rutuye mu burasirazuba bwa Congo gukoresha umutimanama kugira ngo rushobore gutsinda intambara iri kuba.
Uyu muhanzi afite ibitaramo mu mujyi wa Goma yise ‘Umoja Njo Amani’ ku wa 1 Nyakanga 2023 na 30 Kamena 2023, bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abakuwe mu byabo n’intambara.Abanye-Congo bamaze igihe kinini bamagana u Rwanda bavuga ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu gihe umwuka uri hagati y’u Rwanda na Congo udahagaze neza Innoss’B niwe muhanzi wo muri iki gihugu uherutse gukorana indirimbo n’Umunyarwanda Bruce Melodie bise ‘A l’aise’ yasohotse ku w a 16 Nzeri 2022.