Umuhanzi Nshizirirungu Paulin usigaye warahinduye izina ry’Ubuhanzi akiyita Rosh Knight wamenyekanyecyane mu myaka ya za 2009 mu njyanya ya Hip Hop nyuma yo kugaruka mu Rwanda yinjije mu gukina Sinema afatanyije n’Umugore we .
Uyu mugabo mu kiganiro yagiraye na Ahupa Visual Radio yadutangarije uko yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Sinema .
Yagize ati “ nyuma yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi naragiye hanze y’u Rwanda gukomerezayo amsomo yanjye twaraje n’umufasha wanjye dutangira gukora ibiganiro kuri Youtube channel yacu yitwa Naomie & Dadu (Reality Show ) abantu barabikunda dutangirwa kwiga ku mushinga w’uko twakora noneho filime z’uruhererekane zivuga ku buzima bwacu twembi.
Yakomeje agira ati “ Filime yacu Woman’s Heart twayikoze dushaka gutanga ubutumwa kuri Sosiyete nyarwanda tuyereka ko Umugabo n’Umugore bagakwiye kubana neza mu byishimo bizira ibibi, kuko hari umugabo ashobora kugwa mu bishuko cyangwa agatsikira akabura uko abisohokamao ariko iyo umugore we amubahe hafi akamwereka urukundo n’umutima byoroha gusohoka muri ibyo bibazo .
Rosh yadutangarije kandi ko kugeza ubu igice cya Mbere cya Woman’s Heart cyamaze kugera hanze ubu bakaba bari gukora ikindi gice kizajya hanze mu minsi ya vuba .
Iyi filime Igaragaramo bamwe mu bakinnyi bazwi muri Sinema Nyarwanda nka Patrick Ishimwe ,,Victoire Kabashengure ,Yves Kanzeguhera ikaba yaranditswe na Rosh Knight,Inonosorwa neza mu buryo bw’amajwi na Dushimimna Prudence ,naho iyoborwa inatunganywa mu buryo bw’Amashusho na Mutuzo Innocent .
Tubibutse ko Rosh Knight ari umwanditsi w’Indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya Hip Hope kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu aho aheruka gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze nshya zirimo “ Singegikuri na Nanga Ibishegu , izindi yamenyekanyemo ni nka Ndashaka gupfa ni zindi nyinshi
Kanda hano urebe Filime Woman’s Heart ya Naomie na Dadu