SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)
Andi makuru

Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/17 at 9:40 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiye i Rubavu aho asura abagizweho ingaruka n’ibiza mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse ababwira ijambo ry’ihumure.

Mu mvura n’ubu ikigwa, Perezida Paul Kagame yagiye ahantu hatandukanye.

Muri uru ruzinduko umukuru w’igihugu yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ibiza bikomeye muri aka gace, anasura ishuri ribanza rya Centre Scolaire de Nyundo, na ryo rikunze kwibasirwa n’ibiza.

Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bari kuri site y’agateganyo ya Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku baturage yababwiye ko yajyanywe no kubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo bakomeze kwihangana kubera ibiza byabagwiririye, ariko binagwirira igihugu.

Ati “Ibiza byatugwiriye, imyuzure, inzu zangiritse, abacu twatakaje ari na cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndazi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo, icyanzanye hano cyari ukubasura.”

Yabwiye Abaturage ko Leta ibatekereza, kandi uko bahangayitse na yo biyihangayikishije, ikaba ikora ibishoboka ngo ishobore kubafasha mu bihe bitoroshye barimo.

Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka mu gihe gito abashobora gusubira mu byabo bakabisubiramo, ariko ubu igikomeye ngo ni ugufasha abaturage kubona ibibabeshaho muri iki gihe batari mu byabo, kandi ntacyo bakora kibabeshaho.

Yagize ati “Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo zirya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze kwihangana mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.”

Yavuze ko imvura, izuba, n’ibiza biza mu buryo bidasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu, hari aho birenga ubushobozi bwa muntu ku buryo ntacyo yakora ngo abibuze, ariko ngo gufasha abakiriho byo biri mu bushobozi bwa Leta.

Perezida Kagame yavuze ko ubwe yirebeye ibyagiye byangirika, inzu z’abantu, amashuri, inganda n’ibindi, kandi ngo ibyo ntibiri Rubavu gusa hari n’ahandi biri, yasabye abaturage kwihangana no gukorera hamwe.

Ati “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzma bw’abantu bagera ku 131 abandi basigaye bibasiga iheruheru.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Nsanzabera Jean Paul May 17, 2023 May 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Goma :M23 yashyizeho inzego zicunga umutekano wo mu muhanda

February 18, 2025
Andi makuru

RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora

November 20, 2024
Andi makuru

Abayobozi n’abakozi b’ikigo Cya Tiger Gate S biyemeje kurwanya abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside

April 13, 2025
Imyidagaduro

Dir AB Godwin yashinze ishuri ryigisha indimi na Mudasobwa

June 21, 2024
Imyidagaduro

Okkama n’umukunzi we bibarutse umwana wa kabiri

February 11, 2025
Andi makuru

Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC

January 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?