SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika
Andi makuru

Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/10 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Abantu babiri barimo Derrick Irutingabo bapfuye abandi batanu barakomereka, nyuma yo kurasirwa mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ukurasa kwabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo ku cyumweru, mu nyubako iherereye Adelanto. Abapfuye ni Maqwan Allen wo muri Rancho Cucamonga na Derrick Irutingabo wo muri Arizona, bombi bakaba bari bafite imyaka 20.
Polisi yatangaje ko Irutingabo yaguye mu rugo aho yarasiwe naho mugenzi we agwa kwa muganga.

Abakomeretse batanu barimo umwana w’imyaka 14. Kugeza ubu polisi ntirabasha kumenya abarashe aba bantu. Bamwe mu baturanyi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ibimeze nk’imirwano muri urwo rugo, kuko na mbere habayeho kurasa.

Bamwe mu banyarwanda bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Irutingabo, aho umwe yanditse kuri Twitter ati “Umuntu wanjye Irutingabo Derrick baramwishe sha, bamurasiye mu birori by’isabukuru mu Majyepfo ya California”.

Ubutumwa bwanditswe kuri Gofundme bwo gukusanya inkunga yo gushyingura Irutingabo, bwerekana ko uyu musore bakundaga kwita Drose yavutse kuwa 23 Kanama 2002, i Kibondo muri Tanzania, kuri Edward Hakizimana na nyina Anny Z Ngendakumana.
Yageze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri 14 Nzeri 2004 ajyanye n’umuryango we, akaba yararangije amasomo muri Rose Academy mu 2020.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 10, 2023 May 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruIyobokamana

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

April 22, 2025
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

July 28, 2024
Andi makuru

Ku bwa burembe noneho ingabo za SADC zigiye gukurwa muri RDC

March 14, 2025
Imyidagaduro

Mama wa Weasel yashimiye Teta Sanda ko akomeje gushyigikira umuhungu we

August 6, 2024
Ubuzima

Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire bagafata abana bafite ubumuga nk’abandi

July 22, 2023
Ubuzima

Richard Slayman wahawe impyiko y’ingurube yavuye mu bitaro

April 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?