Mico The Best yavuze ko nta yindi sosiyete yasinyira ngo ayemerere guhagararira inyungu ze mu muziki. Ni amagambo yagarutseho nyuma yo gutandukana na KIKAC Music yari amaze igihe abarizwamo.
Mico The Best yafashe icyemezo cyo gutangira urugendo rwo kwirwanaho ahamya ko ku bwe asanga n’igihe cyo gukorana na sosiyete zifasha abahanzi cyararangiye.
Mu kiganiro na AHUPA Radio Yagize ati “Twagirana imikoranire ariko ubu byagorana ko hari uwansinyisha ngo ajye agenzura ibikorwa byanjye. Nibaza ko kwikorana nubwo bigoye ariko byashoboka. Ubu ngiye kubigerageza kandi bizakunda.”
Ku rundi ruhande ariko, Mico The Best ahamya ko ntacyo ashinja KIKAC Music yaherukaga gukoreramo, ibyo abihurizaho n’ubuyobozi bwa KIKAC Music nabwo buhamya ko kugeza ubu nta kibazo bafitanye na Mico The Best.
Uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Afro Beat yavuze kandi ko kugeza ubu afite abantu barangajwe imbere murumuna we bari gukorana ariko mu buryo bwo kumufasha cyane ko uyu muhanzi ateganya gufungura sosiyete izajya icunga ibikorwa bye.
Ibi uyu muhanzi abivuze nyuma y’Amezi agera kuri 7 amasezerano yari yaragiranye n’inzu yarebereraga inyungu ya KIKAC Music ndets eno gushyira hanze Indirimbo nshya yise ni Ayanjye indirimbo nziza yumvikana nk’indirimbo yabera abanyabirori.