SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23
Andi makuru

Ingabo za SADC zigiye kwinjira mu ntambara ya DRC na M23

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/09 at 12:09 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yateranye ku wa Mbere, hanzuwe ko umuryango wa Africa y’Amajyepfo, SADC na wo wohereza ingabo muri Congo “kujya guhangana n’umutwe wa M23”.

Iyi nama yabereye i WINDHOEK, muri Namibia yanitabiriwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ikaba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC muri Congo, cyemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula.

Yavuze ko ari icyemezo gikomeye kandi kizahindura ibintu, nk’uko ibihugu bigize uriya muryango byabyiyemeje.

Ati “Ndatekereza ko byinshi bikubiye mu itangazo rya nyuma ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. Inama yemeje kohereza ingabo za SADC mu rwego rw’ingabo zizafasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba.”

Christophe Lutundula yavuze ko SADC yiyemeje gukoresha ingufu za gisirikare bityo ikazakomeza kohereza ingabo zayo.

Umuryango wa SADC wasabye Congo gutegura uburyo bwose bwafasha guhuriza hamwe ingabo ziriyo kugira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi mu buryo bushyize hamwe.

Congo irimo ingabo z’ibihugu nk’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigize iz’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, izi zikaba zarasanzeyo iza UN ziri mu butumwa bw’amahoro bumaze imyaka irenga 20 zizwi nka MONUSCO.

Zose ntabwo zirabasha kurangiza ikibazo benshi bahanze amaso iherezo ryacyo, ari cyo umutekano muke uterwa n’inyeshyamba z’Abanye-Congo n’izikomoka mu bihugu bituranye na yo zose zihuriye ku mugambi umwe, wo kwica abaturage, gusahura Congo no gufata abagore ku ngufu.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul May 9, 2023 May 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Icyo imibare ivuga kuri Tour du Rwanda 2024

February 17, 2024
Iyobokamana

Israel Mbonyi yageze I Kigali yishimira uko yakiriwe n’Abanyakenya

August 14, 2024
Andi makuru

Abazita abana b’ingagi amazina babanje kujya gusura imiryango bavukamo mu birunga

August 31, 2023
Imyidagaduro

Ibyishimo ni byose mu muryango wa The Ben na Pamella nyuma yo kwibaruka imfura yabo

March 19, 2025
Andi makuru

Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida

August 2, 2023
Imyidagaduro

Mu birori bibereye ijisho Prince Kid yasezeranye imbere y’Imana na Miss Iradukunda Elsa (Amafoto)

September 2, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?