Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abishwe n’imvura bageze ku 130, bamwe muri bo batangiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Mu butumwa yagejeje ku batuye muri aka Karere, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta ibafasha mu buryo bushoboka bwose abagizweho ingaruka n’ibiza.
Yagize ati: “Naje mbazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, ejo mwabonye ko yabandikiye ababwira ko ari kumwe na mwe, ariko uyu munsi yambwiye ngo niyizire muhagararire mbabwire ko noneho turi kumwe, twaje kubafata mu mugongo.
Perezida wa Repubulika yantumye rero ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose.”
Minisitiri w’Intebe yahishuye ko nubwo hamaze gutangazwa abantu 130 babuze ubuzima mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, kuri ubu hari imibiri y’abantu ikirimo gushakishwa.
Ati: “Mu by’ukuri rero ni ibiza byagwiririye Igihugu cyacu, amazi menshi n’isuri byatumye amazu agwa ku bantu. Ndagira ngo nshimire abagize uruhare rwo gutabara vuba, cyane cyane ku baturage batabaye bagenzi banyu.”
Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.
Kugeza ubu hamaze gutangwa toni 60 z’ibiribwa birimo Kawunga ingana na toni 30 ndetse n’ibishyimbo toni 30. Hatanzwe n’ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, na bo basuye abangirijwe n’ibiza babasaba kugaragaza ahaheze abantu kugira ngo bakurwemo.
Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Leta yanyu ibari hafi, twaje kugira ngo twifatanye namwe kandi turebe ibyo tubafasha.
Harimo gutegurwa aho muba mugiye, muhabwe ubutabazi bw’ibanze, kandi mugende mutekanye kuko ibyo musiga bikomeza gucungirwa umutekano na Polisi y’u Rwanda.”
Abaturage 2000 nibo bateganyirijwe gufashwa haherewe ku byo kurya, kuko benshi mu basenyewe n’ibiza batabonye icyo kurya.