SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza
Andi makuru

Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/03 at 10:58 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.

 

Iyi mvura yateje inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera ku 129.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gutabara abaturage.

Muri iri tangazo, Perezida Kagame akomeza avuga ko ‘inzego zose bireba zizakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe’.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko ‘hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima’.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’inzu.

Ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, Guverineri Habitegeko yatangaje ko abahitanywe n’ibiza bakomeje kwiyongera aho bageze kuri 95 kandi ibikorwa by’ubutabazi birakomeje.

Ati “Aka kanya tuvugana kandi turacyakomeza gushakisha inzu ku nzu, ubu dufite 95 bamaze kwitaba Imana, barimo 14 b’i Karongi, 26 ba Rutsiro, Rubavu ni 18, Nyabihu ni 19 na Ngororero 18”.

Iyi mibare yakomeje kuzamuka uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa mu bice bitandukanye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko imibare “y’abahitanywe n’ibiza mu Burengerazuba yageze ku 129.’’

Aba barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

Imihanda myinshi yafunze ariko abaturage bari kugerageza kuyifungura ndetse hari n’ahari kwifashishwa imashini zakoraga imihanda mu gufungura iyafunzwe n’ibiza.

Guverineri Habitegeko yasabye abaturage batuye ahantu hari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul May 3, 2023 May 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ikoranabuhanga

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

October 7, 2024
Imyidagaduro

Nyiramana wamenyekanye muri Filime ‘Seburikoko’ yitabye Imana

September 2, 2023
Imyidagaduro

Bahavu Jeannette yagiye mu rugendoshuri rwa sinema muri Koreya y’epfo

June 22, 2023
Andi makuru

Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

April 15, 2025
Imyidagaduro

Ibirego Nicki Minaj yari akurikiranyweho byateshejwe agaciro

January 7, 2025
Imyidagaduro

Miss Jolly yatangaje nko yifuza kubyara umwana umeze nka Blue Ivy wa Beyonce

June 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?