Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ukubutse ku mugabane wiburayi mi minsi ishize aho yakoreye ibitaramo bitandukanye yashyize hanze indirimbo I miss you yakoreyeyo.
Riderman yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuya 11 Gashyantare 2023 yerekeje ku mugabane w’iburayi anyura mu gihugu cy’ububiligi aho yavuye yerekeza mu mujyi wa Lille mu Bufaransa aho yagombaga gutaramira na Christophe .
Mu gihe kigera ku kwezi n’igice uyu muhanzi yamaze aho iburayi yahakoreye imishinga myinshi harimo n’indirimbo yise I Miss you yashyize hanze uyu munsi .
Mu kiganiro yagiranye na Ahupa Visual Radio yadutangarije icyatumye akora iyo ndirimbo akayita I Miss You.
Yagize ati “Ntakubeshye iburayi ni ahandi hantu mu gihe nahamaze nabonye abantu baho baba bahuze cyane buri wese aba ari mubye .mu gihe nahamaze nagize urukumbuzi rwinshi cyane rw’umuryango wanjye cyane .Kubera ko nari menyereye kwirirwana n’umugore wanjye n’abana dukina ariko hariya nabaga ndi njyenyine amasaha menshi .
Nayikoze nshaka kuyimutura ngira ngo musobanurire uko nari merewe ndi kure ye,ibintu bitari binyoroheye na gatoya .
indirimbo I Miss you yakorewe mu Ibisumizi Records ikorwana na Producer Santana Sauce na Evydecks ,inonosorwa na Knox Beat naho amashusho afatirwa mu bufaransa na Director Bombastic.
