SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Auddy Kelly agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise “Aho Ntabona”.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Auddy Kelly agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise “Aho Ntabona”.
Imyidagaduro

Auddy Kelly agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise “Aho Ntabona”.

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/04/28 at 6:27 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuririmbyi Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise “Aho Ntabona”.

Uyu  musore  wakunzwe muri zimwe mu ndiririmbo z’urukundo yadutangarije  ko iyi album yayise gutyo biturutse ku ndirimbo iriho yahimbiye Imana afata nk’isengesho.

Yagize ati “Byaturutse ku isengesho nashyize mu ndirimbo iri kuri iyi album, ihimbaza Imana.”

Album iriho indirimbo umunani zirimo izo guhimbaza Imana n’izindi zisanzwe zizwi nk’iz’Isi. Izi ndirimbo zakorewe muri studio zitandukanye harimo izo muri Canada, Suède n’u Rwanda.

Indirimbo ziriho zihimbaza ni enye n’izisanzwe ni enye, hakabaho n’izindi yatanze nka bonus track.

Ati “Ariko hariho n’izindi ndirimbo natanze nka ‘bonus track’ kubera ko nari naragiye nzikorana n’aba-producers kera zigatinda kungeraho mfata umwanzuro wo kuzongera kuri iyi album. Izi bonus track ntabwo nzazikorera amashusho.”

Yakomeje avuga ko umwihariko ifite ari imyandikire y’indirimbo ziriho. Ati “Umwihariko uri kuri album ni imyandikire yanjye yahindutse. Ntabwo abantu babimenyereye ariko ni uko album iba igomba kuba itandukanye n’indirimbo umuntu asohora ari kamwe.”

Arateganya gushyira album mu buryo bwa pre-sale kuri Spotify, ariko ikazaboneka ku bantu bose mu gihe cy’impeshyi mu gihe izaba yagiye kuri YouTube n’izindi mbuga.

Yavuze ko kuri buri ndirimbo hagiye hariho guhurizaho hamwe aba-producers bo mu Rwanda no hanze kugira ngo havemo ikintu gikomeye.

Iyi igiye kuza ikurikira ‘‘Ndakwitegereza’’ yitiriye iyi ndirimbo ye yakunzwe cyane ndetse na ‘‘Nkoraho Mana’’ zasohokeye rimwe.

Auddy Kelly azwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’. Yakoze izindi zirimo ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi.

Uyu muhanzi yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE.

Mu 2021 yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho asigaye akorera umuziki muri Suède aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza.

Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “Muhe Ubuzima” yakoze nyuma y’urupfu rwa Buravan, biturutse ku buhamya uyu muhanzi yasize.

 

You Might Also Like

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

Album 25Shades ya Bwiza izagera kw’isoko tariki ya 16 Gicurasi 2025

Ubuhamya bwa Cassie Ventura mu rubanza rwa P Diddy bushobora gutuma afungwa Burundu

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul April 28, 2023 April 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Karolina Shiino wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Japan 2024 yasubije ikamba yegukanye

February 6, 2024

Ibya Bahavu na Ndoli Safaris byabaye agatereranzamba

April 18, 2023
Imyidagaduro

Papa Emile mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’umugore we

September 21, 2023
Imyidagaduro

Burna Boy yesheje agahigo ko kumvwa n’abarenga milliyari kuri Audiomack

June 23, 2023
Utuntu n'utundi

Zelensky yanze gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson uherutse kuganira na Putin

April 4, 2024
Imyidagaduro

European Street Fair 2023 izitabirwa n’Abahanzi Riderman, Kivumbi King, B-Threy na Bwiza

May 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?